ABAKOZI B’IBITARO BIKURU BYA RUHENGERI BASABWE KURWANYA ICYO ARI CYOSE CYAKOMA MU NKOKORA UBUMWE BW’ABANYARWANDA

Ibi abakozi bo mu byiciro bitandukanye bo mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, barimo Abayobozi, abaganga n'abakozi bunganira, babisabwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon. Mugabowagahunde Maurice, ubwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere yaganiraga na bo, hibandwa cyane cyane ku bumwe bw'Abanyarwanda mu mateka yabo.

Guverineri Mugabowagahunde yagaragarije abo bakozi uburyo Abanyarwanda bari bunze ubumwe, uko Abakoloni bashenye ubwo bumwe bakanabyigisha abanyapolitiki babasimbuye n'uburyo byabaye uruhererekane kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. 

Yabagaragarije kandi ko nyuma y'urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hashyizweho Ubuyobozi bwiza buharanira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda n'iterambere ryabo kugeza aho u Rwanda ruhagaze uyu munsi.

Guverineri Mugabowagahunde yaboneyeho gusaba abo bakozi kurangwa n'indangagaciro na kirazira, cyane cyane kugira umutima wo gukunda Igihugu no kurangwa n'ubumwe n'ubufatanye muri byose kuko “Ubumwe bw'Abanyarwanda” ari bwo bwatumye rwema uko rumeze ubu.

Yabasabye kandi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kurwanya icyo ari cyo cyose cyabukoma mu nkokora ubumwe bw’Abanyarwanda.