ABAGORE BO MU NTARA Y’AMAJYARUGURU BAHINGA IKAWA BARAYIVUGA IMYATO KU ITERAMBERE IMAZE KUBAGEZAHO

Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025 mu Karere ka Gakenke haberaga ibirori byo kwishimira ibikorwa by'indashyikirwa byagezweho n'abagore bahinga ikawa bo mu Ntaray'Amajyaruguru no gushyikiriza impabushobozi abagera ku bihumbi 4,587 basoje amahugurwa ku buhinzi bw’ikawa, abo bagore bavuze imyato ikawa kubera iterambere imaze kubagezaho.

Dativa Hakorimana wo mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, yavuze ko ubuzima abayeho muri ibi bihe butandukanye kure n’ubwo yabagaho atarinjira mu buhinzi bw’ikawa. Yagize ati, “Ubu nanjye namenye kwizigamira mbikesha ikawa, mfite konti muri SACCO kandi ntiyambaye ubusa”. Yakomeje avuga kandi ko no mu baturage bitabira neza gahunda za Leta, zirimo Ejo Heza, mituweli n’izindi, aza mu b’imbere kandi akaba abikesha ubuhinzi bw’ikawa. 

Ahereye ku bikorwa amaze kugezwaho n’ubuhinzi bw’ikawa, Hakorimana yashimiye Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, wasubije agaciro umugore, kuko ngo kera abagore bari bazi ko ubuhinzi bw’ikawa bubereyeho abagabo gusa. Yagize ati, “Umugore wa kera yabaga mu rugo, nta gaciro yagiraga, mbese yari azi ko ikawa ari umwihariko w’umugabo. Ubu rero ikawa yahaye umugore ijambo na we agira aho ava n’aho agera, kandi byose tubikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tunashimira cyane, kuko yasubije umugore agaciro”.

Mugenzi we witwa Mukamunana Suzana wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi, na we yavuze ko ubuhinzi bw’ikawa bwamuteje imbere we n’umuryango we, kuko babasha kwishyurira abana amashuri ndetse banabashije kwiyubakira inzu nziza babikesha ikawa.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wari Umushyitsi Mukuru muri ibyo birori, yashimiye abagore bo muri iyi Ntara bahinga ikawa ku ntambwe ikomeye bamaze gutera mu guteza imbere iki gihingwa, bityo na cyo kikabafasha guhindura imibereho yabo n'imiryango yabo n'aho batuye muri rusange.

Yasabye abagore basoje amahugurwa ku buhinzi bw’ikawa gukoresha neza ubumenyi bahawe mu kurushaho kongerera agaciro ikawa y'u Rwanda, bityo na yo igakomeza guhesha ishema Igihugu mu ruhando mpuzamahanga, itsinda amarushanwa atandukanye ku rwego rw'isi.

Yabasabye kandi ko ubumenyi bahawe bazabusakaza no ku bataragize amahirwe yo kubona amahugurwa nk’ayo ndetse no kurushaho kwegera urubyiruko no kurukangurira kwitabira ubihinzi bw’ikawa, bityo iki gihingwa kikarushaho gutezwa imbere mu bwinshi no mu bwiza.

Twabamenyesha ko amahugurwa ku ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa, kuva ku rugemwe kugeza inyobwa, yahawe abo bagore, yatanzwe n'Umufatanyabikorwa mu guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa witwa Sustainable Growers Rwanda, akaba yarakozwe mu gihe cy’umwaka.