ABAGORE BAKORA UBUCURUZI BWAMBUKIRANYA IMIPAKA BAKANGURIWE GUKORANA N’IBIGO BY’IMARI
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Werurwe 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Umushinga wiswe “EmpowerHer”, ugamije guhugura abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, hibandwa cyane cyane ku kubakangurira gukorana n'Amabanki n'Ibigo by'Imari, amategeko agenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, ahaberaga amahugurwa y'iminsi 2 yitabiriwe n'abagore bagera ku ijana, bibumbiye mu Makoperative atatu, bakaba bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda n‘Igihugu cya Uganda. Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Equity Bank, Umuryango CERTA FOUNDATION n’Akarere ka Gicumbi.

Asoza ku mugaragaro aya mahugurwa, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abagore bitabiriye uyu mushinga ku ikubitiro, kuzabyaza umusaruro amahugurwa babonye no kuyasangiza abaturanyi babo, kwirinda kujya mu bucuruzi bwa magendu n'ibiyobyabwenge, kwirinda kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko no kwitabira gukorana n'Amabanki n'Ibigo by'Imari, bityo bakarushaho kwiteza imbere.
Agaruka ku gikorwa cyo gukorana n’Amabanki n’Ibigo by’Imari, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yabwiye abo bagore ko nta terambere bageraho igihe badatinyutse gukorana n’ibyo bigo kuko bibafasha kwizigimira no gukoresha neza umutungo, bityo bagateganyiriza ejo hazaza.

Nk’uko byagarutsweho kandi muri aya mahugurwa abo bagore babonye, nyuma yo gusobanurirwa amahirwe atandukanye yo gukorana n’Amabanki n’Ibigo by’imari, bafashijwe gufungura konti zo kuzigama no kwaka inguzanyo muri Equity Bank.

Twabamenyesha kandi ko amahugurwa nk’aya azakomerezza no mu tundi Turere tugize Intara y’Amajyaruguru.
