ABAGERA KURI 735 BAHOZE ARI ABARWANYI MU MITWE ITANDUKANYE IKORERA HANZE Y'IGIHUGU CY'U RWANDA BASUBIJWE MU BUSANZWE

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022 mu Kigo cya Mutobo cya Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, giherereye mu Karere ka Musanze, habereye umuhango wo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu mitwe itandukanye ikorera hanze y'Igihugu cy'u Rwanda, icyiciro cya 67, bagera kuri 735.

Uyu muhango witabiriwe n'Abayobozi batandukanye, barangajwe imbere na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, Inzego z'Umutekano, Abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Mu ijambo rye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yashimiye abasubijwe mu buzima busanzwe ku mahitamo bakoze yo kugaruka mu Gihugu cyababyaye, aho yaboneyeho kubasaba kuzakoresha neza impamba y'ubumenyi bahawe, barushaho kwinjira muri gahunda y'ubumwe bw'Abanyarwanda, kwimakaza "Ndi Umunyarwanda" no kubana neza n’abo basanze, birinda amakimbirane yo mu miryango ashobora gukomoka ku gihe kinini bamaze mu mashyamba, ahubwo bagaharanira kuba intangarugero mu mibanire myiza.

Yagize ati, “Icya mbere ni ukwitonda no kwicisha bugufi ukabana n’abantu usanze. Ushobora kuzasanga hari ibyarahindutse nyuma y’igihe kinini utari mu muryango. Nk’urugero, ushobora kuzasanga umugore wawe yarabyaye, ntuzahere ku kumubaza ngo wabyaye ute? kuko igisubizo ushobora kuzabona ari, wowe se wari uri he? Icyo gihe rero uzaba utangiye nabi kuko uzaba utangiriye ku makimbirane atari ngombwa”.

Ibindi Minisitiri Gatabazi yasabye abasubijwe mu buzima busanzwe, birimo kwitabira gahunda zitandukanye zirimo kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, gutanga mituweli, kujyana abana mu ishuri, kwihangira umurimo no kwitabira amakoperative ndetse no gushishikariza abo basize mu mashyamba gutahuka, barashubaho kubaha amakuru meza y'ibimaze kugerwaho n'u Rwanda.

Minisitiri Gatabazi yasabye kandi Abanyarwanda kwemera kubana n’abasubijwe mu buzima busanzwe batabishisha kandi bakabafasha mu rugamba rwo kwiteza imbere, aho yagize ati, “Abanyarwanda twese turasabwa kubakira, kubabanira neza no kubaha icyizere kugira ngo imbaraga mufite muzikoreshe muri kubaka u Rwanda twifuza.”

Mu izina ry'abasubijwe mu buzima busanzwe, Col Gatabazi Joseph yashimiye Ubuyobozi bw'Igihugu, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, uburyo bakiriwe bakanitwabwaho mu gihe bari bamaze mu Kigo cya Mutobo. Yizeje ko amasomo bahawe ari umusingi ukomeye mu buzima busanzwe bagiye kwinjiramo. Yizeje kandi ko bazarangwa n'imyitwarire myiza mu bice bitandukanye bazaba baherereyemo kandi biteguye gufatanya n'abandi Banyarwanda gukomeza guteza imbere igihugu cyacu.

Mu gihe gisaga imyaka ibiri bamaze mu Kigo cya Mutobo, abahoze ari abarwanyi mu mitwe itandukanye ikorera hanze y'u Rwanda, bahawe amasomo atandukanye abategurira gusubira mu buzima busanzwe ndetse n'amasomo y'ubumenyingiro azabafasha kujya ku isoko ry'umurimo, bakaba banabiherewe ibyemezo.