ABAFITE UBUMUGA BARIBUTSWA KO ICYIZERE BAGIRIWE NA BAGENZI BABO BADAKWIYE KUGIPFUSHA UBUSA
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12/05/2022 Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yaganiriye n'abahagarariye abafite ubumuga ku rwego rw'Uturere tugize Intara y'Amajyaruguru n'Umujyi wa Kigali bateraniye mu mahugurwa abera mu Karere ka Musanze.
Aya mahugurwa agamije kubasobanurira inshingano batorewe no kubasobanurira biruseho gahunda za Leta cyane cyane zireba abafite ubumuga hamwe .
Guverineri yibukije abahagarariye abafite ubumuga ko icyizere bagiriwe bagomba kugiha agaciro bakora neza inshingano batorewe.
Ashimira abateguye aya mahugurwa kuko atanga icyizere ko noneho bagiye gukora neza inshingano zabo.
Yasabye abari mu mahugurwa gufasha Leta muri gahunda zitandukanye byumwihariko gusubiza abana mu ishuri kugirango umwana ugejeje igihe cyo kwiga yaba amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye. Abibutsa ko n'abana bafite ubumuga bagomba kuyitabire kuko nabo ari abana nkabandi.
Asoje abizeza ubuvugizi mu bibazo bagaragaje ariko nabo bakajya bagaragariza ubuyobozi imbogamizi bahura nazo hakiri kare kugirango bishakirwe umuti no gukorera ubuvugizi bagenzi babo bafite ubumuga kugirango bashyirwe muri gahunda yo gufashwa nkabandi banyarwanda.