Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Uturere twose tugize Intara y’Amajyaruguru twabonye Komite Nyobozi nshya

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru habereye amatora y’abagize Biro z’Inama Njyanama n’abagize Komite Nyobozi z’Uturere.

Mu Karere ka Musanze, amatora yakurikiranywe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ari kumwe na bamwe mu bagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara.

Abatowe kuyobora Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze ni:

  1. Ndayambaje Michel: Perezida.

  2. Dr. Manirere Jean d’Amour: Visi Perezida.

  3. Mubirunyoye Eugénie: Umunyamabanga.

Komite Nyobozi nshya y’Akarere ka Musanze yatowe igizwe na:

  1. Berwa Marie Grâce: Umuyobozi w’Akarere.

  2. Nishimwe Dedan: Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

  3. Kayiranga Theobald: Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Guverineri yasabye abayobozi batowe kwimakaza ubufatanye no gukorera hamwe mu guteza imbere abaturage

Mu butumwa yagejeje ku bayobozi bashya, Guverineri Mugabowagahunde Maurice yabasabye kuzuza neza inshingano batorewe, bashyira imbere inyungu z’abaturage, imiyoborere myiza n’iterambere rirambye.

Yashimangiye ko abayobozi bagomba kurangwa n’ubufatanye, ubwitange, gukorera mu mucyo no gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa byose by’imiyoborere n’iterambere.

By’umwihariko, yabasabye kwita ku ngingo zikurikira:

  • Kwirinda amakimbirane no kwimakaza imikoranire n’ubufatanye mu nzego zose

  • Gutanga serivisi nziza kandi zinoze, zishingiye ku byifuzo n’inyungu z’abaturage

  • Gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage

  • Gukurikirana no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere

  • Guca akajagari mu myubakire no mu miturire

  • Kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi

  • Gukaza ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ubusinzi

  • Guharanira isuku n’isukura mu bice byose by’Akarere

  • Kurwanya ruswa aho iva ikagera

  • Kongera imbaraga mu micungire no mu miyoborere y’abakozi

  • Gushyiraho ingamba zituma abana bose bari mu kigero cy’amashuri bayitabira kandi bakayakurikirana

  • Gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Guverineri kandi yabijeje ko Ubuyobozi bw’Intara buzakomeza kubaba hafi no kubashyigikira mu gusohoza neza inshingano batorewe, hagamijwe kwihutisha iterambere no kurushaho kunoza imibereho myiza y’abaturage.

Abagize Komite Nyobozi nshya mu tundi Turere

Mu yandi makuru yavuye muri aya matora, mu Turere twa Burera, Gakenke, Gicumbi na Rulindo na ho hatowe abagize Komite Nyobozi nshya, ku buryo bukurikira:

Akarere ka Burera

  1. Niyibizi Ildephonse: Umuyobozi w’Akarere.

  2. Isabane Dusabe Anet: Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

  3. Mwambutsa Amani Wilson: Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Akarere ka Gakenke

  1. Mukandayisenga Vestine: Umuyobozi w’Akarere.

  2. Irakarama Justin: Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

  3. Hakizimana Jean Bosco: Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Akarere ka Gicumbi

  1. Hategekimana Vincent: Umuyobozi w’Akarere.

  2. Uwera Parfaite: Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

  3. Mbonyintwari Jean Marie Vianney: Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Akarere ka Rulindo

  1. Uwamahoro Chantal: Umuyobozi w’Akarere.

  2. Rugerinyange Theoneste: Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

  3. Ntakirutimana Jean d’Amour: Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Aya matora yabaye umwanya wo gushyiraho abayobozi bashya bazagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kunoza imitangire ya serivisi no kwihutisha iterambere ry’Uturere, hashingiwe ku mahame y’imiyoborere myiza no gushyira umuturage ku isonga.