Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Urubyiruko rw’Amajyaruguru rwiyemeje guteza imbere uburinganire

Kuri uyu wa kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, i Musanze habereye ibiganiro byahuje urubyiruko rusaga 300 rwaturutse mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, bigamije kurushishikariza kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye no guteza imbere uburinganire.

Ibiganiro byibanze ku ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, gukumira ibyaha no kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zishobora kubangamira ejo hazaza h’urubyiruko n’umuryango.

Byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine; Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Ubukangurambaga mu Baturage no Guhuza Ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Kubana Richard, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa ndetse n’urubyiruko.

Mu butumwa bwatanzwe, urubyiruko rwashishikarijwe kwitegura neza inshingano zo gushinga no kubaka umuryango, kwihesha agaciro, kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, ndetse no kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Rwashishikarijwe kandi gukemura amakimbirane mu miryango mu buryo bwubaka, kwita ku buzima bw’imyororokere no gufata ibyemezo biboneye byubaka ejo hazaza harwo n’ah’imiryango yarwo.

Nyuma y’ibiganiro no kungurana ibitekerezo, urubyiruko rwiyemeje kuba imbarutso y’impinduka nziza, rugira uruhare mu gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango. Rwiyemeje kandi kwihesha agaciro no kuba intangarugero mu bandi.

Asoza ibiganiro, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yibukije urubyiruko ko uburinganire ari umusingi w’iterambere rirambye, arusaba gusobanukirwa neza agaciro kabwo no gutangiza impinduka buri wese yihereyeho.

Yanasabye urubyiruko kuzagira uruhare mu matora y’inzego zegerejwe abaturage ateganyijwe mu kwezi k’Ukwakira 2026, haba mu gutora no mu kwiyamamaza, kugira ngo rugire uruhare rugaragara mu miyoborere, mu ifatwa ry’ibyemezo no mu iterambere ry’igihugu.