Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umuganura 2026: Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru basabwe gukomeza ubumwe no kwigira

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru hizihijwe Umunsi w’Umuganura 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Masoro, mu Karere ka Rulindo, mu birori byo kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka w’Umuganura.

Ibirori byitabiriwe kandi n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Prudence Ngendahimana, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abaturage benshi bo mu Murenge wa Masoro.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Guverineri Mugabowagahunde Maurice yibukije ko Umuganura ari umwanya wo kuzirikana umuco n’indangagaciro by’Abanyarwanda, kwishimira ibyagezweho, gusangira umusaruro no gukomeza ubumwe n’ubufatanye.

Yagaragaje kandi ko Umuganura ari umwanya wo kongera imbaraga mu rugendo rwo kwigira, binyuze mu guteza imbere umurimo, gukoresha neza amahirwe ahari no guharanira iterambere rirambye.

Guverineri Mugabowagahunde yashishikarije abaturage bo mu Murenge wa Masoro kurushaho kunga ubumwe no guteza imbere umurimo, bakomeza kuvoma mu ndangagaciro z’umuco Nyarwanda zirimo ubumuntu, ubufatanye, gusangira, ubudaheranwa no kwita ku burere bw’abana.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yanibukije abaturage ko kwigira no kugera ku iterambere rirambye bisaba kwirinda ingeso n’ibikorwa bishobora kubangamira imibereho myiza, ubuzima n’umutekano byabo.

Muri ibyo bikorwa harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ibiyobyabwenge, inzoga zitujuje ubuziranenge, ubusinzi ndetse n’ibindi bikorwa bishobora kubangamira iterambere ry’umuryango n’imibereho myiza y’abaturage.

Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyo bikorwa, kugira ngo ubuzima n’umutekano by’abaturage bikomeze kubungabungwa.

By’umwihariko, Guverineri yashishikarije urubyiruko kwikebuka no gukeburana, rukirinda imyitwarire idahwitse kandi rugaharanira kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’imiryango, aho batuye ndetse n’Igihugu muri rusange.

Yabibukije ko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu kandi ko rukwiye gukoresha ubushobozi n’amahirwe rufite mu kwiyubaka no kubaka ejo hazaza heza, bityo rukaba urubyiruko rubereye ababyeyi n’Igihugu.

Ibirori byo kwizihiza Umuganura 2026 mu Murenge wa Masoro byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije kugaragaza umusaruro w’ibyagezweho n’abaturage, cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi.

Hagaragajwe umusaruro w’ibikorwa by’iterambere byagezweho, hanabaho igikorwa cyo gusangira umusaruro n’abaturage batashoboye kuwugeraho, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco wo gusangira no kwita ku batishoboye.

Umuganura wa 2026 wabaye umwanya wo kongera kwibutsa Abanyarwanda ko umuco n’indangagaciro byabo ari umusingi ukomeye w’ubumwe n’iterambere, ndetse ko kwigira bisaba gukorera hamwe, guteza imbere umurimo no gusangira umusaruro w’ibyagezweho.