Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Musanze: Minisitiri Uwimana yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Nzeri, abasaba kubungabunga umuryango

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 26 Nzeri 2026, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Musanze mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, abasaba gukomeza kubungabunga umuryango no kuwurinda ibibazo biwuhungabanya.

Uyu muganda wabereye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Kabaya, ukaba wibanze ku bikorwa byo kubungabunga Umugezi wa Rwebeya, birimo gutinda itaka ku nkengero zawo, hagamijwe kumira amazi arenga uwo mugezi akajya kwangiriza abaturage.

Uyu muganda kandi witabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, inzego z’umutekano, abayobozi batandukanye, abahanzi n’ibindi byamamare mu myidagaduro nyarwanda.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda, Minisitiri Uwimana yasabye abaturage gushyira imbere ubusugire bw’umuryango, awusobanura nk’ishingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda.

Yabasabye kurinda imiryango yabo amakimbirane, ihohotera rishingiye ku gitsina, ubusinzi, igwingira mu bana n’izindi ngeso n’ibibazo bishobora guhungabanya imibereho myiza y’abagize umuryango.

Yibukije kandi ababyeyi ko bafite uruhare rukomeye mu kurera no kurinda abana, abasaba kubegera, kubaganiriza no kubatega amatwi, kugira ngo babafashe gukemura ibibazo bahura na byo no gukurira mu muryango ubaha umutekano, uburere n’indangagaciro.

Minisitiri Uwimana yanagarutse ku kibazo cy’abana bagaragara mu mihanda, asaba inzego n’abaturage kurushaho gukorana mu gushaka ibisubizo birambye no gufasha abo bana gusubira mu miryango no mu buzima bubafasha kugira ahazaza heza.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yibukije abaturage ko amakuru atangwa n’inzego zibishinzwe agaragaza ko mu kwezi k’Ukwakira hateganyijwe imvura nyinshi.

Yabasabye gufata ingamba hakiri kare kugira ngo hirindwe ingaruka zishobora guterwa n’imvura nyinshi, zirimo imyuzure n’inkangu.

Muri izo ngamba harimo gusibura imiyoboro y’amazi, gufata no kuyobora neza amazi aturuka ku nyubako, kuzirika ibisenge neza no gufata izindi ngamba zo kurinda ubuzima n’imitungo.

Guverineri Maurice kandi yasabye abaturage bagituye mu manegeka kwimuka hakiri kare bakajya ahantu hizewe, kugira ngo birinde ingaruka zishobora guterwa n’imvura nyinshi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye Abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma, agaragaza ko kuzica burundu bisaba uruhare rwa buri wese.

Yanasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzifashisha mu buryo bwubaka kandi bugirira akamaro abaturage, birinda ibikorwa bishobora kuba intandaro y’ibyaha cyangwa guhungabanya umutekano n’imibereho myiza.

Umuganda wasojwe n’ubusabane n’imyidagaduro, aho abahanzi n’ibindi byamamare mu myidagaduro nyarwanda bafatanyije n’abaturage umwanya wo kwidagadura no gususurutsa abitabiriye.