Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Musanze: Hamenwe ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abaturage basabwa gukomeza kubikumira no kubirwanya

Musanze, tariki ya 10 Kanama 2026 — Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ari kumwe n’Abayobozi b’Inzego z’Umutekano ku rwego rw’Intara, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ndetse n’abaturage, bifatanyije mu gikorwa cyo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge by’ubwoko butandukanye, byakusanyijwe  hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Musanze.

Iki gikorwa cyari kigamije gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage no gukaza ingamba zo gukumira ikoreshwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bikomeje kugaragara ko biteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababinywa, ku bukungu bw’imiryango ndetse no ku mibereho myiza y’abaturage.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko mu byatiwe mu Karere ka Musanze, harimo ingunguru 121 za Ethanol, aho buri ngunguru ifite ubushobozi bwa litiro 250.

Yagaragaje ko uburyo izi nzoga zakozwemo butandukanye n’uburyo ababikora baba bahawe uburenganzira bwo gukoresha, bikaba bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse no ku mibereho yabo muri rusange.

Guverineri yavuze ko ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kigomba gukomeza kurwanywa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage, asaba abaturage kugira uruhare rufatika mu gutanga amakuru ku bantu babikora, ababikwirakwiza cyangwa ababicuruza.

Ati: “Abaturage bakwiye gukomeza gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe, igihe babonye ahakorerwa, ahabikwa cyangwa ahacururizwa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kugira ngo iki kibazo gikomeze gukumirwa.”

Yasabye kandi abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora kubashyira mu byaha, ashimangira ko uwaba afite ibinyobwa nk’ibi cyangwa ibikoresho bikoreshwa mu kubikora agomba kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo byegerenwe hanyuma bimenwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kandi yagaragaje ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bimaze kugira ingaruka ku bantu batari bake, cyane cyane ku buzima bwabo, ashimangira ko ibikorwa byo kubikumira no kubirwanya bigomba gukomeza.

Yavuze ko kugeza ubu mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kumenwa ibinyobwa birenga litiro ibihumbi Magana atatu na makumyabiri, ariko ko ibikorwa byo kubikumira, kubifata no kubimena bigikomeje mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, yatangaje ko ibi bitaro bimaze kwakira abarwayi 91 bagizweho ingaruka n’izi nzoga, aho bamwe muri bo bageze ku rwego rukomeye rw’uburwayi.

Yasobanuye ko izo ngaruka zitagarukira ku buzima bw’umubiri gusa, ahubwo ko hari n’abagaragaje ibibazo bijyanye n’imitekerereze, bigaragaza uburemere bw’ingaruka zishobora guterwa no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Dr. Muhire yasabye abaturage gukomeza kwirinda kunywa ibinyobwa bikemangwa ku bwiza cyangwa inkomoko yabyo, anashimangira ko kwirinda ari ingenzi mu gukumira ingaruka zishobora kubageraho.

Iki gikorwa cyo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ni kimwe mu bikorwa bikomeje gukorwa mu Ntara y’Amajyaruguru mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurinda ubuzima bw’abaturage, gukumira ibyaha bifitanye isano n’icuruzwa ryabyo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Abaturage basabwe gukomeza ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikorerwa cyangwa bikwirakwizwa mu baturage bikumirwe.