Musanze: Guverineri Mugabowagahunde yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Muhoza mu muganda wo gukumira ibiza
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, Akagari ka Cyabararika, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2026.
Uyu muganda wabereye mu Mudugudu wa Kabogobogo, wibanda ku bikorwa byo gusibura no gutunganya ibyobo bifata amazi y’imvura, mu rwego rwo gukumira ibiza no kurushaho kubungabunga ibidukikije n’ibikorwaremezo rusange.
Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda, abaturage basabwe gukomeza kwimakaza isuku muri byose, by’umwihariko mu gutegura ibiribwa n’ibinyobwa, kugira ngo birinde indwara kandi bagire ubuzima bwiza.
Basabwe kandi gukora cyane no gushyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere, kugira ngo barusheho kwivana mu bukene. Hanashimangiwe akamaro ko gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye, birimo n’icuruzwa ry’abantu, ndetse no gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano muri rusange.
Guverineri kandi yasabye abaturage gukomeza kwitabira gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) y’umwaka wa 2026–2027, ndetse no gufatanya n’inzego bireba mu kurwanya icyorezo cy’indwara y’ubuganga (RVF).
Abaturage basabwe kandi kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi n’ibindi bikorwaremezo rusange, kuko ari ibyabo kandi bigira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Uyu muganda waranzwe kandi no gushimira Imirenge itatu ya mbere mu Karere ka Musanze yitwaye neza kurusha indi mu bikorwa by’umuganda mu mwaka wa 2025–2026. Iyo Mirenge ni Kimonyi, Gataraga na Remera.