Musanze: Abaturage bakanguriwe kwimakaza isuku mu gutegura ibiribwa n'ibinyobwa
Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Kabilizi, Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, mu Nteko y’Abaturage idasanzwe, aho yabakanguriye kwimakaza isuku mu gutegura ibiribwa n’ibinyobwa, cyane cyane ibitegurirwa ibirori n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.
Mu butumwa bwe, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko mu bihe bitandukanye hirya no hino mu gihugu hagaragaye abantu bahumanyijwe n’ibiribwa n’ibinyobwa byateguwe mu buryo budakurikije amabwiriza y’isuku, bikaba ari yo mpamvu inzego z’ubuzima mu Rwanda zashyizeho amabwiriza agenga itegurwa ry’ibiribwa n’ibinyobwa, by’umwihariko ibigenewe abantu benshi.
Yibukije abaturage ko ibiribwa n’ibinyobwa bidateguranwe isuku bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima, harimo indwara zituruka ku biribwa ndetse no gutakaza ubuzima. Yasabye abaturage kubyitwararika, anasaba abategura ibirori kujya babimenyesha ubuyobozi bubegereye kugira ngo bukurikirane iyubahirizwa ry’amabwiriza y’isuku.
Muri iyo Nteko y’Abaturage, abaturage banakanguriwe kwishyura umusanzu w’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli) w’umwaka wa 2026–2027. Abatarawutanga basabwe kwihutira kuwishyura kugira ngo bakomeze kubona serivisi z’ubuvuzi mu buryo bworoshye kandi nta nkomyi.
Guverineri yanasabye abaturage gukomeza kubungabunga umutekano, birinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko ndetse no kurwanya ikoreshwa ry’inzoga z’inkorano, kuko bibangamira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Hatanzwe kandi ubutumwa bwo gukomeza gukumira no kwirinda icyorezo cya Rift Valley Fever (RVF), hibutswa abaturage uruhare rwabo mu kubahiriza gahunda zo gukingira amatungo no gutanga amakuru ku gihe igihe hagaragaye ibimenyetso by’icyo cyorezo.
Iyi Nteko y’Abaturage yanabaye umwanya wo kwakira ibibazo, ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage ku bibazo bitandukanye bibareba. Ubuyobozi bwasubije ibibazo byabajijwe, butanga ibisobanuro n’umurongo ku byagaragajwe, ndetse busaba inzego zibishinzwe kubikurikirana no kubishakira ibisubizo mu gihe gikwiye.