Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Minisitiri Uwimana yasabye amadini n’amatorero kwimakaza ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umuryango

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye amadini n’amatorero kurushaho gukorana n’inzego za Leta mu gukumira no gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’umuryango, no guhindura uburyo batanga inyigisho kugira ngo zigire uruhare rufatika mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.

Ibi Minisitiri Uwimana yabigarutseho ku wa gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, i Musanze, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Intara y’Amajyaruguru n’abahagarariye amadini n’amatorero akorera muri iyi Ntara.

Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, hibandwa ku ngamba zihuriweho zo gukumira no gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’umuryango.

Minisitiri Uwimana yagaragaje ko mu Ntara y’Amajyaruguru hakigaragara ibibazo bitandukanye bigira ingaruka ku mibereho n’iterambere ry’umuryango, birimo inda zitateganyijwe mu bangavu, ihohotera rishingiye ku gitsina, ubusinzi, abana batiga, ubuzererezi ndetse n’abagabo bahohoterwa ariko ntibabigaragaze.

Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gukoresha icyizere bafitiwe n’abayoboke babo, bakagira uruhare mu gukumira ibyo bibazo, gutanga ubutumwa buhindura imyumvire no gufasha imiryango kubona ibisubizo birambye.

Yagize ati: “Tugomba kunoza ubufatanye hagati y’amadini n’amatorero na Leta, ndetse n’uburyo dutanga inyigisho, kugira ngo ubutumwa bugera ku bantu bubafashe guhindura imyumvire n’imyitwarire, bityo tugire uruhare rufatika mu kubaka umuryango mwiza.”

Minisitiri Uwimana kandi yasabye amadini n’amatorero gukomeza ivugabutumwa rishingiye ku kubaka amahoro, ubwubahane n’ubufatanye mu muryango, no gufasha abitegura gushinga ingo gusobanukirwa ko urugo ari umushinga ukwiye gutegurwa neza.

Yabasabye kandi gukomeza guherekeza abamaze kurushinga, babatoza kubahana, gufatanya, gukemura ibibazo mu mahoro no kurera neza abana, hagamijwe kubaka ingo zishoboye kandi zifite umusingi ukomeye.

Yongeyeho ko amadini n’amatorero akwiye gukomeza gukangurira abayoboke babo guteza imbere uburinganire, kubaka imiryango itarangwamo amakimbirane no gufasha imiryango ifite ibibazo kwimakaza ubumwe, urukundo n’amahoro.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko hakiri intambwe ikwiye guterwa mu kuzamura ibipimo bikiri hasi bijyanye no guteza imbere umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kurushaho gukorana n’inzego za Leta, guhindura imyumvire no guhana amakuru ku bibazo bibangamiye umuryango, kugira ngo ibikorwa by’inzego zombi birusheho kuzuzanya.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko ubufatanye hagati ya Leta, amadini n’amatorero ari ingenzi mu kubaka umuryango wishimye, utekanye kandi ufite icyerekezo.

Abahagarariye amadini n’amatorero bitabiriye iyi nama bagaragaje ibikorwa basanzwe bakora bigamije kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.

Banagaragaje ingamba nshya bagiye gufata mu kunoza ibyo bikorwa, kurushaho gukorana n’inzego za Leta no kongera uruhare rw’amadini n’amatorero mu gukumira no gukemura ibibazo bikibangamiye umuryango.

Iyi nama yabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe uburyo inzego za Leta, amadini n’amatorero n’abandi bafatanyabikorwa barushaho guhuza imbaraga, kugira ngo ibikorwa bigamije guteza imbere umuryango bigire umusaruro urambye.