Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Minisitiri Habimana yagaragaje icyizere ku musaruro w’ubuhinzi mu Ntara y’Amajyaruguru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko uko imyaka ihagaze mu Ntara y’Amajyaruguru bitanga icyizere cy’umusaruro mwiza, uzagira uruhare mu kongera ubukungu bw’igihugu no kunganira ibindi bice byahuye n’ingaruka z’izuba ryinshi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye bya gahunda y’Ibyanya Bigega by’Ibiribwa (FoBaSi) mu Ntara y’Amajyaruguru, agamije kureba uko imyaka ihagaze, gusuzuma imigendekere y’ibikorwa by’ubuhinzi no kureba uruhare rw’iyi gahunda mu kongera umusaruro w’ibiribwa.

Uru ruzinduko rwakorewe kuri site za Bahimba na Nyarububa mu Karere ka Rulindo, Kagoma na Mukinga mu Karere ka Gakenke, ndetse na Rutemba mu Karere ka Musanze.

Minisitiri Habimana yari aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Florence Uwamahoro, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye.

Nyuma yo gusura site zavuzwe haruguru, Minisitiri Habimana yagaragaje ko nubwo imvura yatinze kugwa, uko imyaka y’ibigori n’ibishyimbo ihagaze mu duce basuye bitanga icyizere cy’umusaruro uzafasha mu kongera ibiribwa no kunganira uturere twahuye n’ikibazo cy’izuba.

Yagize ati: “Icyo twabonye ni uko hari icyizere tuvanye mu Ntara y’Amajyaruguru. Nubwo imvura yaguye itinze, aho twanyuze twabonye ibigori n’ibishyimbo byarakuze, bitanga icyizere cy’uko umusaruro uzaboneka. Uwo musaruro uzafasha mu kunganira ibindi bice by’igihugu byagize ikibazo cy’izuba. Ni inkuru ishimishije kuba mu Ntara y’Amajyaruguru hazava umusaruro uzunganira utundi duce aho imvura itaguye neza.”

Mu biganiro yagiranye n’abahinzi bibumbiye mu makoperative akorera kuri izo site, Minisitiri n’abo bari kumwe basobanuriwe imiterere n’imikorere y’amakoperative, ibikorwa by’ubuhinzi birimo gukorwa, intego zashyizweho mu kongera umusaruro, ndetse n’imbogamizi zikibangamiye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya FoBaSi.

Minisitiri yashimye uburyo abahinzi bishyize hamwe muri koperative, imikoranire yabo n’inzego zibafasha kubona inyongeramusaruro ku gihe, ndetse n’ubwitabire bwabo muri gahunda y’ubwishingizi ku bihingwa.

Yagize ati: “Ikindi gishimishije ni uko aho twasuye twagiye tubona abahinzi barishyize hamwe mu makoperative kandi akabafasha kubona ifumbire ku gihe kandi ihagije. Twabonye kandi ko abahinzi bitabiriye gahunda y’ubwishingizi ku bihingwa, ku buryo hafi ya yose mu mirima twasuye yari ifite ubwishingizi. Ibyo byose bitanga icyizere.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimye uruhare rw’abahinzi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya FoBaSi no mu kongera umusaruro w’ibiribwa, abasaba gukomeza kunoza imikorere, gukurikiza amahame y’ubuhinzi bwa kinyamwuga no gukoresha ikoranabuhanga n’ubundi buryo bugezweho bufasha kongera umusaruro.

Yasabye kandi abashinzwe ubuhinzi, abajyanama b’ubuhinzi (agronomes) n’abayobozi mu nzego z’ibanze gukomeza kwegera abahinzi, kubafasha gukemura ibibazo bahura na byo no kuborohereza kubona ibikoresho byifashishwa mu kuhira imyaka.

Yagize ati: “Twasabye abahinzi, abajyanama b’ubuhinzi ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze gukomeza kuba hafi yabo. Ikibazo cy’ibikoresho byo kuhira twabonye ko bitaragera ku bahinzi bose na cyo kigomba kwitabwaho. Ababigenewe bakwiye kubibona ku gihe, Leta ikabunganira binyuze muri gahunda ya nkunganire, hakurikijwe ubushobozi bw’igihugu, kugira ngo ibyo bikoresho bibagereho bidakererewe.”

Ku mbogamizi zagaragajwe n’abahinzi, Minisitiri yagaragaje ko gukemura ibibazo bikibangamiye ibikorwa by’ubuhinzi bisaba ubufatanye bw’inzego zose bireba. Yizeza abahinzi ko ibibazo byagaragajwe bizakurikiranwa, hagashakwa ibisubizo bizafasha kunoza ishyirwa mu bikorwa rya FoBaSi no kugera ku ntego zayo.

Gahunda ya FoBaSi ni imwe mu ngamba za Leta zigamije kongera umusaruro w’ibiribwa, guteza imbere ubuhinzi no gushimangira umutekano w’ibiribwa mu gihugu, binyuze mu gukoresha neza ubutaka, kongera ubushobozi bw’abahinzi, guteza imbere ubuhinzi bugezweho no kunoza imikorere y’amakoperative.