Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda yasuye Intara y’Amajyaruguru, isobanurirwa aho gahunda za Leta zigeze zishyirwa mu bikorwa
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwagaragarije itsinda ry’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda (National Defence College) aho Intara igeze mu gushyira mu bikorwa gahunda na politiki bya Leta, n’uruhare rw’inzego zitandukanye mu kwihutisha iterambere.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, burangajwe imbere na Guverineri w’Intara, Mugabowagahunde Maurice, bwakiriye itsinda ry’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda (National Defence University), bari mu rugendoshuri mu Ntara y’Amajyaruguru. Iri tsinda ryari riyobowe na Brig Gen (Rtd) Didas Ndahiro.
Ibiganiro byibanze ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda na politiki bya Leta mu Ntara y’Amajyaruguru, hibandwa ku nzego z’ingenzi zirimo ubuhinzi n’ubworozi, ishoramari, inganda, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amakoperative, kubungabunga ibidukikije, kurwanya igwingira mu bana, ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) n’uburezi.
Nyuma yo guhabwa ikiganiro cyagaragaje aho Intara igeze mu gushyira mu bikorwa izi gahunda na politiki, abagize itsinda bagize umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye. Basobanuriwe ibimaze kugerwaho, imbogamizi zikigaragara, ndetse n’ingamba ziteganyijwe gukomeza gufasha mu kwihutisha iterambere ry’Intara.
Uru rugendoshuri rwafashije abagize itsinda kurushaho gusobanukirwa imikorere y’Intara y’Amajyaruguru, uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa, ndetse n’umusanzu w’inzego zitandukanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kugera ku ntego z’iterambere ry’Igihugu.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara, abayobozi b’ibigo n’inzego bikorera ku rwego rw’Intara, hamwe n’abandi bakozi b’Intara.