Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Intara y’Amajyaruguru yegukanye ibihembo 10 muri 23 byatanzwe ku rwego rw’Igihugu muri Gahunda za Ejo Heza na Mituweli

Ku wa 28 Ukwakira 2026, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gakenke, habereye igikorwa cyo guhemba Uturere twitwaye neza mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Ejo Heza na Mituweli mu gihe cy’imyaka itatu, kuva mu 2024 kugeza mu 2026.

Mu bihembo 23 byatanzwe ku rwego rw’Igihugu, Intara y’Amajyaruguru yegukanye ibihembo 10, bigaragaza umuhate n’umusaruro w’Uturere tuyigize mu guteza imbere ubwiteganyirize n’ubwisungane mu kwivuza. Mu bihembo byegukanywe, Akarere ka Gakenke kabonye ibihembo bine, Rulindo ibitatu, Gicumbi kimwe, Burera kimwe na Musanze kimwe.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Rugemanshuro Regis, abayobozi b’Uturere, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa RSSB yashimiye Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru ku musaruro mwiza twagezeho mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Ejo Heza na Mituweli. Yagaragaje ko ibi ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwita ku muturage, bugashyira imbere ubuzima n’imibereho myiza ye, bukamufasha no guteganyiriza ejo hazaza.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku cyerekezo n’ubuyobozi byatumye hashyirwaho gahunda zigamije guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza by’abaturage.

Yashimiye kandi ubuyobozi bwa RSSB bwateguye iki gikorwa, anashimira Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru ku muhate n’umusaruro byagaragaje mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda, ashimangira ko ibyagezweho bikwiye kuba intangiriro yo kurushaho kunoza imikorere no kongera umusaruro.

Yasabye abayobozi gukomeza gushyira imbaraga mu nshingano zabo, kubungabunga ibyagezweho no kwirinda gusubira inyuma, kugira ngo abaturage barusheho kubona serivisi nziza kandi bagire uruhare rugaragara mu iterambere ryabo.

Guverineri yijeje ko Intara y’Amajyaruguru izakomeza gufatanya n’inzego bireba mu guteza imbere gahunda za Ejo Heza na Mituweli, by’umwihariko hashimangirwa ubukangurambaga bugamije kongera uruhare rw’urubyiruko n’abakora mu mirimo itanditse (Informal Sector), kugira ngo barusheho kwitabira izi gahunda.

Yagaragaje ko kongera ubwitabire muri izi gahunda ari ingenzi mu kubaka umuco wo kwizigamira, kwiteganyiriza ejo hazaza no guteza imbere imibereho myiza irambye y’abaturage.

Ibihembo Intara y’Amajyaruguru yegukanye ni ikimenyetso cy’umuhate w’Uturere tuyigize, kikaba n’impamvu yo gukomeza kunoza imikorere no gushyira imbere gahunda zifasha abaturage kwivuza no kwiteganyiriza ejo hazaza.