Hasojwe Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru 2026 ryitabiriwe n’abikorera 212
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 02 Nzeri 2026, kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, hasojwe Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru 2026, ryitabiriwe n’abikorera 212, barimo abanyamahanga 17.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wari Umushyitsi Mukuru, abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara, Visi Perezida w’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Igihugu, Mukasahaha Diane, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Intara, Tugengwanayo Theonas, Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, ndetse n’abitabiriye iri murikagurisha.
Mu butumwa bwagejejwe ku bitabiriye iki gikorwa, hashimiwe abikorera ku ruhare bagira mu iterambere ry’Intara n’Igihugu muri rusange.
Abitabiriye imurikagurisha basabwe gukomeza guteza imbere ubufatanye, kwagura ishoramari, gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Basabwe kandi gukomeza kuzamura ireme ry’ibyo bakora, bakita ku buziranenge bwabyo kugira ngo bigire agaciro kandi bishobore guhangana ku masoko mpuzamahanga.
Ikindi basabwe ni ugukomeza guteza imbere ubufatanye n’Inzego za Leta, ndetse no guteza imbere ishoramari ritanga imirimo, by’umwihariko ku rubyiruko.
Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru 2026 ryatangiye ku itariki ya 19 Kanama 2026, risozwa ku itariki ya 02 Nzeri 2026, rikaba ryaramaze ibyumweru bibiri.
Mu muhango wo kurisoza, hashimiwe abikorera bose baryitabiriye, hanashimirwa abahize abandi mu bikorwa bitandukanye hakurikijwe ibyiciro bari bahagarariye.