Hamuritswe ibyavuye muri DHS 7, Abayobozi basabwa kwihutisha ingamba zo kuzamura ibipimo by’imibereho n’ubuzima bikiri inyuma
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, i Musanze habereye igikorwa cyo kumurika no gusuzuma ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (Rwanda Demographic and Health Survey – DHS7), bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), hibandwa ku bipimo by’Intara y’Amajyaruguru.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, bayobowe na Guverineri wayo, Mugabowagahunde Maurice. Abandi bitabiriye barimo abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara, abayobozi b’uturere b’agateganyo, abayobozi b’ibitaro, ndetse n’abandi bayobozi n’abakozi bafite aho bahuriye n’inzego n’ibikorwa byagarutsweho muri ubu bushakashatsi.
Ubushakashatsi bwagarutse ku bipimo bitandukanye bifite uruhare rukomeye mu mibereho n’ubuzima bw’abaturage, birimo uburumbuke, kuboneza urubyaro, inda z’abangavu, igwingira n’imirire y’abana, imikurire y’umwana, impfu z’abana, ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, imibanire mu ngo n’ihohoterwa, ndetse n’isuku n’isukura.
Muri rusange, hagaragajwe ko ibipimo by’Intara y’Amajyaruguru bimeze neza, n’ubwo hari ibikigaragaza icyuho kandi bitaragera ku rwego rwifuzwa. Ibi byashimangiye ko hakenewe gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije kunoza ibipimo bikiri hasi no kuzamura imibereho n’ubuzima by’abaturage.
Mu butumwa yatanze, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashimangiye ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bikwiye kuba umusingi wo gufatira ibyemezo no gushyiraho ingamba zifatika, hagamijwe gukemura ibibazo bikigaragara no gukomeza kunoza ibitaragera ku rwego rwifuzwa.
Yagaragaje ko ari ngombwa kwibanda ku bipimo bigaragaza intege nke, hagafatwa ingamba zihamye zo kubikosora no kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza n’ubuzima by’abaturage. Yongeye kugaragaza icyizere ko ubushakashatsi buzongera gukorwa mu myaka itanu iri imbere buzagaragaza impinduka zifatika n’iterambere rizaba ryagezweho, ugereranyije n’ibipimo byagaragajwe muri DHS7.
Iki gikorwa cyabaye umwanya wo gusuzuma aho Intara y’Amajyaruguru igeze mu bijyanye n’imibereho n’ubuzima by’abaturage, kugaragaza ibikwiye gushyirwamo imbaraga no guhuza inzego mu gushyira mu bikorwa ingamba zizafasha kurushaho kuzamura imibereho myiza n’ubuzima bw’abaturage.