Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Gakenke: Hagaragajwe umusanzu w’Inama Njyanama mu iterambere ry’Akarere muri manda y’imyaka itanu

Kuri uyu wa agatanu tariki ya 11 Nzeri 2026mu Cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Gakenke habereye igikorwa cyo kumurika ibikorwa byagezweho n’Inama Njyanama y’Akarere muri manda y’imyaka itanu ya 2021–2026, aho hagaragajwe intambwe Akarere kateye mu guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith, akaba n’imboni ya Guverinoma muri aka Karere.

Icyo gikorwa cyitabiriwe kandi n’intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hakizimana Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Ngendahimana Pascal, abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’Akarere, abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Mu kugaragaza ibyagezweho muri manda ya 2021–2026, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, Mugwiza Telesphore, n’Umuyobozi w’Akarere, Mukandayisenga Vestine, bagaragaje ibikorwa byakozwe mu nzego zitandukanye, bigamije guteza imbere Akarere no kubaka umuturage ushoboye kandi ugira uruhare mu iterambere rye.

Mu rwego rw’ubukungu, hibanzwe ku guteza imbere ubuhinzi, kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo, guteza imbere imiturire n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura ubushobozi n’imibereho y’abaturage.

Mu mibereho myiza y’abaturage, hashyizwe imbaraga mu kongera no kuvugurura ibikorwa remezo by’uburezi n’ubuzima, kurengera abatishoboye, gutuza neza abakuwe mu manegeka, gahunda ya Sasa Neza n’izindi gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Mu rwego rw’imiyoborere myiza, hubatswe kandi havugururwa inyubako z’Imirenge n’Utugari, hagamijwe kunoza itangwa rya serivisi no kurushaho gushyira umuturage ku isonga.

Mu ijambo ryatanzwe mu izina rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hakizimana Alexis yashimiye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke ku ruhare bagize mu guteza imbere Akarere no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Yagaragaje ko urugendo rw’iterambere rugomba gukomeza, rukaba rudashingiye gusa ku kuba umuntu ari mu Nama Njyanama. Yasabye abatazaba bagize Inama Njyanama muri manda itaha gukomeza gukorana n’abayobozi n’abaturage mu bikorwa by’iterambere, kugira ngo uruhare rwa buri wese rutange umusanzu mu kugera ku cyerekezo cy’Igihugu 2050.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Uwizeye Judith yashimiye Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke ku kazi keza yakoze muri manda ya 2021–2026, kagaragarira mu bipimo byiza Akarere kagezeho mu nzego zitandukanye.

Yasabye Akarere gukomeza kongera imbaraga ahakigaragara intege nke no kubyaza umusaruro amahirwe ahari, kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta no kugera ku baturage benshi.

Abitabiriye iki gikorwa bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’inyunganizi ku byagezweho, banagaragaza ubushake bwo gukomeza gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere mu bikorwa bigamije kwihutisha iterambere ry’Akarere no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Igikorwa cyo kumurika ibyagezweho cyabaye umwanya wo gusuzuma urugendo rw’iterambere Akarere ka Gakenke kagezeho muri manda ya 2021–2026, no kugaragaza ibikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga.