Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Burera: Hakozwe umuganda udasanzwe w’urubyiruko

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, mu Karere ka Burera habereye Umuganda udasanzwe w’Urubyiruko, ugamije guteza imbere umuco w’ubwitange, gukorera hamwe no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi Wungirije wa Polisi mu Ntara, CSP Prudence Ngendahimana, hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, bifatanyije n’urubyiruko rw’Akarere ka Burera mu bikorwa by’Umuganda byabereye mu Gishanga cya Nyirabirande, mu Murenge wa Butaro.

Ibikorwa byibanze ku kurwanya isuri no gusibura imiyoboro y’amazi, hagamijwe kubungabunga ubutaka, gukumira ibiza no guteza imbere imikoreshereze myiza y’ibishanga.

Nyuma y’Umuganda, urubyiruko rwahawe ubutumwa burushishikariza kugira imyitwarire myiza, kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, kwihesha agaciro no gufata inshingano mu gutegura ejo hazaza harambye kandi habereye u Rwanda.

Hashimangiwe ko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu kandi ko rukwiye guhuza imbaraga, kugira uruhare rugaragara mu bikorwa biteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage, ndetse no gukoresha neza amahirwe ahari mu kwiyubakira ejo hazaza heza.

Abayobozi kandi bibukije urubyiruko ko kugira ngo rubashe gutanga umusanzu ufatika mu iterambere ry’Igihugu, rukwiye kurangwa n’ubuzima bwiza, kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi, ahubwo rukagira indangagaciro, ikinyabupfura n’umurava mu byo rukora.

Uyu muganda udasanzwe wabaye umwanya wo guhuriza hamwe imbaraga z’urubyiruko n’iz’abayobozi mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro, ari na ko hatangwa ubutumwa bwo kubaka urubyiruko rufite ubuzima bwiza, indangagaciro n’umurava.