Amajyaruguru: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2025, mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru hatangijwe icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Turengere umuryango, turwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.”
Ku rwego rw’Intara, iki cyumweru cyatangirijwe mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba, mu gikorwa cyitabiriwe n’Umushyitsi Mukuru, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa, abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage benshi bo mu Murenge wa Byumba.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri Uwimana Consolée yagaragaje ko kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurengera umuryango ari umusingi wo kubaka umuryango mwiza, utekanye kandi ushoboye.
Yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, kuko rihungabanya umutekano, imibereho myiza n’iterambere ry’abagize umuryango, by’umwihariko abana. Yasabye abaturage kutaricecekera cyangwa ngo barirebere, ahubwo bakaryamagana kandi bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.
Minisitiri Uwimana kandi yasabye ababyeyi kongera kwita ku nshingano zabo zo kurera no gutoza abana indangagaciro zirimo kubaha no kwiyubaha, gukunda umurimo, gukunda Igihugu no kurangwa n’izindi ndangagaciro ziranga Umunyarwanda.
Ku ruhande rwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje ko umuryango ari wo shingiro ry’ibindi byose, bityo ko kuwubungabunga no kuwuteza imbere ari inshingano ya buri wese.
Yavuze ko iyo umuryango udatekanye kandi udafite ubusugire, bishobora kuvamo ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane n’ihohoterwa, abana bata ishuri, imirire mibi n’igwingira, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bibangamira imibereho n’iterambere ry’abaturage.
Yasabye abaturage n’abayobozi gukomeza gufatanya mu gukumira no gukemura ibibazo bibangamira umutekano n’imibereho myiza y’umuryango, hibandwa ku gukumira ibibazo bitaraba no gukorera hamwe mu kubaka imiryango itekanye kandi ifite ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara y’Amajyaruguru cyaranzwe n’igikorwa cyo gusezeranya imbere y’amategeko imiryango 37, mu rwego rwo gushimangira ubusugire bw’umuryango no guteza imbere imibanire myiza hagati y’abawugize.
Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire ni umwanya wo gukangurira abaturage kurushaho gusigasira umuryango, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no guteza imbere uburinganire n’imibanire myiza mu muryango Nyarwanda.