Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyaruguru baganiriye ku ruhare rwabo mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, mu Cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gicumbi habereye inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka Umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Iyi nama yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wari Umushyitsi Mukuru, abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara, Abayobozi b’Uturere n’Abayobozi b’Uturere Bungirije bashinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, hamwe n’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’Intara kugeza ku rwego rw’Umurenge.
Muri iyi nama hasuzumwe ibyagezweho mu myaka itanu ya manda y’Inama y’Igihugu y’Abagore ya 2021–2026 mu Ntara y’Amajyaruguru, hibandwa cyane ku ruhare rw’abagore mu guteza imbere imibereho myiza y’imiryango no ku byihutirwa bigomba kwitabwaho muri manda itaha.
Haganiriwe kandi ku ruhare rw’abagore mu matora y’Abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe mu 2026, ndetse n’uruhare rw’Inama y’Igihugu y’Abagore mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kwihutisha Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) no kugera ku ntego z’Icyerekezo 2050, binyuze mu mihigo ya Mutimawurugo.
Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku bibazo bitandukanye bikibangamira imibanire myiza n’imibereho y’imiryango, banafata ingamba zigamije kubaka imiryango myiza, ishoboye kandi itekanye.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye inama, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashimiye abagore bo murimiyi Ntara Ntara ku ruhare rukomeye bagira mu iterambere ryayo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yabasabye gukomeza kugira uruhare rufatika mu guteza imbere imiryango no gukumira ibibazo biyibangamira, birimo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ubusinzi, amakimbirane yo mu miryango, igwingira ry’abana, inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bishobora kudindiza iterambere n’umutekano w’umuryango.
Guverineri Mugabowagahunde yashimangiye ko abagore bafite uruhare rukomeye mu kubaka imiryango ikomeye, ifite ubushobozi kandi itekanye, abasaba gukomeza ubufatanye n’izindi nzego mu gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage.
Yagaragaje ko ubufatanye, uruhare rufatika rw’abagore n’imbaraga zishyirwa mu gukumira ibibazo bibangamira umuryango ari ingenzi mu kubaka imiryango ifite ubushobozi bwo kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere rirambye ry’Intara n’Igihugu muri rusange.