Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abagera kuri 209 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro basubijwe mu buzima busanzwe

Kuri uyu wa kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, mu Kigo cya Mutobo cya Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), giherereye mu Karere ka Musanze, habereye umuhango wo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abagera kuri 209 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wari Umushyitsi Mukuru; Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj. Gen. Alex Kagame; Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Uwera Jean Maurice; Perezida wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valérie; ba Ambasaderi batandukanye, inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Mu butumwa yagejeje ku basezerewe, Guverineri Mugabowagahunde Maurice yabashimiye icyemezo bafashe cyo kureka inzira y’intambara no kurambika intwaro hasi, bagahitamo gutaha mu gihugu cyababyaye no gutanga umusanzu wabo mu kucyubaka.

Yabasabye gukomeza gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, kudahirahira gukoma mu nkokora intambwe u Rwanda rumaze gutera, no gukorana n’abandi Banyarwanda mu bikorwa bigamije kwiteza imbere no kwivana mu bukene.

Guverineri yabasabye kandi kubyaza umusaruro amahugurwa n’ibiganiro bahawe, by’umwihariko bagahindura imyumvire n’imyitwarire, kugira ngo babashe gutangira neza ubuzima busanzwe no gukoresha ubumenyi bafite mu bikorwa bibateza imbere ndetse bigateza imbere Igihugu.

Yabasabye kuzaba intumwa nziza, bakangurira abo basize mu mashyamba gutaha ku bushake, ndetse bakagira uruhare mu kunyomoza ibihuha n’amakuru agamije guharabika u Rwanda.

Guverineri yasoje abizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi no kubafasha mu rugendo rwo gusubira mu buzima busanzwe, ariko abasaba na bo gukoresha amahirwe bahawe n’ubumenyi bungutse kugira ngo bashobore kwinjira ku isoko ry’umurimo, kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valérie, yavuze ko abasezerewe bahawe amasomo n’ibiganiro bitandukanye byabafashije gusobanukirwa gahunda za Leta, guhindura imyumvire no kwitegura neza ubuzima busanzwe.

Yagaragaje ko ubwo bumenyi n’imyumvire mishya bizabafasha gusubira mu miryango no gufatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa by’iterambere bigamije kubaka Igihugu.

Ndayisaba Prosper, wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku buryo bwabakiriye kandi bukabaha amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe, butitaye ku kuba barabarizwaga mu mitwe yitwaje intwaro yarwanyaga Leta y’u Rwanda.

Yashimye kandi amasomo n’ibiganiro bitandukanye bahawe, birimo iby’ibanze kuri gahunda za Leta, avuga ko byabafashije guhindura imyumvire no kwitegura kuba Abanyarwanda b’inyangamugayo, bafite indangagaciro zibafasha kwigira, kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Abasezerewe basubijwe mu buzima busanzwe nyuma yo guhabwa amahugurwa n’ibiganiro bigamije kubafasha gusubira mu miryango yabo, kwinjira mu buzima busanzwe no kugira uruhare mu kubaka Igihugu mu mahoro, ubumwe n’iterambere.