MINISITIRI PROF BAYISENGE YASHIMYE IBIKORWA BITEZA IMBERE UMURYANGO YASUYE MU KARERE KA MUSANZE

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Mata 2021, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yasuye ibikorwa bitandukanye bijyanye n’iterambere ry’umuryango biherereye mu Karere ka Musanze.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Prof Bayisenge yakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze, Inzego z'Umutekano n'abandi bayobozi batandukanye.

Mu bikorwa byasuwe, birimo Urugo Mbonezamikurire y’abana bato -ECD Urumuri, rwubatse  mu Murenge wa Remera, rurererwamo abana 109, barimo abahungu 57 n’abakobwa 52.  Minisitiri Prof. Bayisenge Jeannette yahamagariye ababyeyi kwita ku mikurire n’uburere bw’abana kuva bakiri bato, kugira ngo bazavemo abagira uruhare mu ntego igihugu cyiyemeje. Yagize ati "Aba bana ni bo igihugu gitezeho ko bazagiteza imbere, aho twebwe tuzaba tubyina tuvamo, ni bo bazakomerezaho. Ni na yo mpamvu gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato, Igihugu cyayishyizemo imbaraga, kubera ko iyo abana badateguwe bakiri batoya, ndetse yewe kuva bagisamwa, tuba dutakaje muri 80% by’ibyakabaye bituma babaho, bafite ubwenge n’ubushobozi bwo gukorera igihugu ibyiza"

Minisitiri Prof Bayisenge yasabye kandi ababyeyi kwirinda imyitwarire mibi ituma bateshuka ku nshingano yo kuba intangarugero ku bana babo, irimo amakimbirane, ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi bigayitse, ahubwo bakimika umuco w’ubunyangamugayo kuko ari bwo bazaba bubaka ejo heza h’abana babo.

Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye kandi ibikorwa bitandukanye by’Itsinda Umuzabibu Mwiza rikorera mu Murenge wa Muhoza, rigizwe n’abagore 116 bakora ubudodo mu bwoya bw’intama n’inkwavu, bakabutera amarangi bifashishije ibimera, nyuma bakabukoramo imyambaro, ibikinisho n’imitako itandukanye, ibi bakabifashwamo n’inyigisho z’isanamitima bahahererwa.

Mu Murenge wa Kimonyi, Minisitiri Prof Bayiswenge n’abamuherekeje basuye itsinda ntangarugero ry’ikimina cya Mituweli “Abajyananigihe-Kimonyi”, rigizwe n’ingo 155 n’abanyamuryango 622. Yashimye abagize iri tsinda kubera uburyo bishyize hamwe bakabona ubushobozi bwo kwivuza ariko bakaba bagenda bagera no ku bindi bikorwa biteza imbere umuryango. Yabasabye gukomeza kuba intangarugero birinda amakimbirane yo mu ngo, bita ku burere bw’abana…

Uruzinduko rwa Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango mu Karere ka Musanze yarushoje asura “Isange One Stop Center” ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, aho we n’abo bari kumwe basobanuriwe serivisi zihatangirwa zijyanye no gufasha ababa bahohotewe.