MUSANZE: GUVERINERI NYIRARUGERO YASUYE URUGANDA RWA PRIME CEMENT

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Mata 2021, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, ari kumwe na bamwe mu bagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara y'Amajyaruguru, basuye Uruganda rukora sima rwa Prime Cement ruherereye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, mu rwego rwo kureba imikorere yarwo n'uruhare rufite mu iterambere ry'agace ruherereyemo.

   Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru n'abo bari kumwe bakiriwe n'Ubuyobozi bwa Prime Cement

Guverineri Nyirarugero n’abayobozi bari kumwe, bakaba bashimye ubushobozi uruganda rwa Prime Cement rufite bwo gukora sima ingana na toni 1000 ku munsi ndetse n'uruhare rufite mu gutanga akazi ku Banyarwanda, aho rukoresha abakozi 165 bahoraho biganjemo Abanyarwanda na ba nyakabyizi bari hagati ya magana abiri na magana ane.

Mu byo Guverineri Nyirarugero n’abo bari kumwe basabye ubuyobozi bw'urwo ruganda, harimo ko mu gutanga akazi bwarushaho gutekereza ku rubyiruko cyane cyane uruturiye uruganda, kubungabunga ibidukikije ku butaka rukoreraho no gushishikariza abakozi barukoramo kwitabira gahunda za Leta, zirimo Ejo Heza, mituweli n’izindi.

Guverineri Nyirarugero n'abo bari kumwe basobanuriwe uko sima n'ibikoresho byifashishwa mu kuyikora bipimwa, hagamijwe kureba ko byujuje ibipimo bisabwa

Uruganda rwa Sima rwa Prime Cement, rwatangiye gushyira ku isoko ry’u Rwanda sima rukora ku itariki ya 02 Nzeri 2020. Ubuyobozi bw’uwo ruganda bwemeza ko kugeza ubu 54% bya sima iri ku isoko ry’u Rwanda ikorwa n’urwo ruganda kandi ko hari gahunda y’uko ruzakomeza kwagura ibikorwa byarwo, bityo mu gihe kiri imbere rukazashora guhaza isoko ry’imbere mu gihugu cyacu.

Uruganda rwa Prime Cement rwatangiye gushyira sima ku isoko muri Nzeri 2020