GUVERINERI NYIRARUGERO YASUYE ENTREPRISE URWIBUTSO ASHIMA UBURYO IKATAJE MU GUTEZA IMBERE IBIKORERWA MU RWANDA

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mata 202, ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye bya Entreprise Urwibutso y’umushoramari Sina Gerard, uzwi kw’izina rya Nyirangarama, biherereye mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, yashimye uburyo uyu mushoramari akomeje guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ari na ko agira uruhare runini mu kuzamura imibereho y’abaturage batuye mu gace akoreramo ibikorwa bye.

Yagize ati, Turashima uburyo Entreprise Urwibutso ikomeje gukataza mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, cyane cyane ku bijyanye no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, bityo ugashobora koherezwa ku isoko mpuzamahanga. Ibi kandi na none bikajyana no gutanga akazi ku baturage batuye muri kano gace, bityo bikagira uruhare runini mu kuzamura imibereho yabo, ni umufatanyabikorwa mwiza wa Leta”.

Guverineri Nyirarugero yavuze kandi ko hari ibikorwa bitandukanye bya Entreprise Urwibutso, bishobora gufatirwaho urugero ndetse bikaba byakorerwa mu tundi turere tugize Intara y’Amajyaruruguru, aho yatanze urugero rw’ubuhinzi bw’imizabibu, budakunze kuboneka henshi mu Rwanda.

Mu bikorwa bya Entreprise Urwibutso byasuwe, birimo iby'ubuhinzi, ubworozi, inganda zitunganya umusaruro uva mu buhinzi n'ubworozi n’iby’uburezi. Nk’uko byasobanuwe na Sina Gerard, ibyo bikorwa bifite uruhare runini mu kuzamura imibereho y'abatuye mu gace bikorerwamo, kuko Entreprise Urwibutso ikoresha abakozi bahoraho bagera kuri magana atanu, mu gihe abasaga ibihumbi bibiri bahabwa imirimo muri iyo Entreprise ku buryo bwa nyakabyizi. Sina Gerard yongeyeho kandi ko abana bagera kuri magana arindwi bakomoka mu miryango itishoboye bafashwa mu kwiga n’iyo Entreprise, binyuze mu ishuri ry’uyu mushoramari rya Collège Fondation Sina Gérard.