MUSANZE: HIBUTSWE ABATUTSI BICIWE MU CYAHOZE ARI COUR D’APPEL YA RUHENGERI MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA, HASABWA KO IYUBAKWA RY’URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA MUHOZA RYIHUTISHWA

Kuri uyu wa kane, tariki ya 15 Mata 2021 mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri.

Ni umuhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, aho Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu  Nyirarugero Dancille, witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru, Brig Gen John Bosco Rutikanga, abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara y'Amajyaruguru, Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze, Inzego z'Umutekano, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Bwana Rwasibo Jean Pierre ndetse n'abahagarariye abafite ababo biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri. 

Mu buhamya bwe, uwari uhagarariye abafite ababo biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri, Madamu Nzitabimfura Immaculée yagarutse ku rupfu rw'agashinyaguro ababo bishwe, ashimira Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside na Leta y'Igihugu cyacu ikora uko ishoboye ngo imibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi irusheho kuba myiza. Yasabye Akarere ka Musanze kwihutisha iyubakwa ry'Urwibutso rwa Muhoza, bityo ababo bashobora gushyingurwa  mu cyubahiro.

                       Madamu Nzitabimfura Immaculee

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Bwana Rwasibo Jean Pierre, yagarutse ku buryo Abatutsi bo mu yahoze ari Perefagitura ya Ruhengeri batotejwe kuva kera ndetse bicwa urw'agashinyaguro na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nawe yasabye ko iyubakwa ry'Urwibutso rwa Muhoza ryakwihutishwa kandi n'imibereho y'abarokotse Jenoside batishoboye igakomeza kwitabwaho.

                 Bwana Rwasibo Jean Pierre, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu Nuwumuremyi Jeannine yavuze ko aka Karere gakomeje kuzirikana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kwita ku mibereho ya bamwe muri bo batishoboye. Yijeje ko iyubakwa ry'Urwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza rigiye kwihutishwa ku buryo ruzaba rwuzuye mu gihe cya vuba.

                  Madamu Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze

Mu ijambo rye, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi abizeza ko ibyabaye bitazongera ukundi. Yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse asaba abaturage  gukomeza kuba hafi, gufata mu mugongo no guhumuriza abayirokotse.

Yasabye kandi abaturage b'Intara y'Amajyaruguru kwitandukanya n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ihakana n'ipfobya rya Jenoside.

Yabasabye na none gusigasira ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, barushaho kubungabunga inzibutso za Jenoside no gutanga amakuru ku bazi ahari imibiri itarashyingurwa kugira ngo ibashe gushyingurwa mu cyubahiro. 

                       Madamu Nyirarugero Dancille, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye kandi urubyiruko kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwagize no kubaka u Rwanda ruzira ivangura n'amacakubiri ukundi.

Yashoje ijambo rye, asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n'agahinda ahubwo bagaharanira kwiyubaka no kubaho neza.