RULINDO: MU RWIBUTSO RWA JENOSIDE RW RUSIGA HASHYINGUWE MU CYUBAHIRO IMIBIRI ICYENDA Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mata 2021, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga mu Karere ka Rulindo, habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri icyenda y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yabonetse mu Mirenge ya Rusiga na Shyorongi yo muri aka Karere.

Uyu muhango witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara y'Amajyaruguru, Ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo, abahagarariye Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside/ CNLG na Ibuka ndetse n'abahagarariye imiryango y'abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside Rusiga.

Ubutumwa bwatangiye muri uyu muhango bwibanze k'ukwihanganisha imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'Abanyarwanda muri rusange. Bwagarutse kandi k'ugusaba abaturage gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubabanira neza, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kugagaragaza aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingura iherereye kugira ibashe gushyingurwa mu cyubahiro.

Hasabwe kandi ko urubyiruko mu mashuri rukwiye kujya rwigishwa amateka nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo no mu gihe kizaza hatazagira uzongera kugoreka amateka y'Abanyarwanda.

Abatanze ubutumwa bashimiye kandi abari ingabo za FPR-Inkotanyi, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi n'Ubuyobozi bw'Igihugu cyacu ku buryo bwita ku mibereho myiza y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku ruhande rwabo, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwe kudaheranwa n'agahinda ahubwo bagaharanira kwiyubaka no kubaho neza.

Twamenyesha ko mu Karere ka Rulindo hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi icyenda, zishyinguyemo imibiri ibihumbi cumi n’icyenda n’ijana na mirongo ine. Urwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga rukaba kugeza ubu rushyinguyemo imibiri ibihumbi bitandatu na magana ane na cumi n’ibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.