ABAGORE 380 BO MU NTARA Y’AMAJYARUGURU BAGEJEJWEHO TELEFONI ZIGEZWEHO MURI GAHUNDA YA “CONNECT RWANDA”

Kuri uyu kabiri tariki 30 Werurwe 2021 mu Karere ka Burera habereye igikorwa cyo gushyikiriza telefoni zigezweho abagore bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, aho biteganyijwe ko mu Turere dutanu tugize iyi Ntara, abagore bagera kuri magana atatu na mirongo inani bagezwaho bene izo telefoni.

Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, aho cyitabiriwe kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, Inzego z'Umutekano, Uhagarariye Minisiteri y'Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Uhagarariye Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'uhagarariye MTN Rwanda.

Abagore bashyikirijwe telefoni ni abafashamyumvire bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi aho bashyikirijwe telefoni zigezweho (smart phones) binyuze mu bukangurambaga bwa Connect  Rwanda”.

Aba bagore batoranyijwe hashingiwe ku ruhare bagira mu gukangurira abahinzi kwifashisha uburyo bugezweho bwo guteza imbere ubuhinzi.

Izi telefoni zigezweho zizaborohereza kubona amakuru yerekeye ubuhinzi no kuyageza ku bahinzi bagenzi babo. Muri ayo makuru harimo ay’iteganyagihe, ayerekeye amasoko y’umusaruro wabo n’ay’uburyo bugezweho mu kunoza ubuhinzi. 

Mu ijambo rye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney Gatabazi, yagize ati, “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku kuba ahora azirikana ko nta Munyarwanda ukwiriye gusigara inyuma mu iterambere. Telefoni muhawe, zibazaniye ikoranabuhanga muzazibyaze umusaruro mugamije kwigira byo nkingi y’iterambere rirambye.”

Ubukangurambaga bwa “Connect Rwanda” bwatangijwe na MTN Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya mu Ukuboza 2019 hagamijwe kugenera abaturarwanda telefoni ngendanwa zigezweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ubu bukangurambaga bukorwa mu buryo ibigo byigenga, inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo bitanga kugira ngo intego yo kugeza iri koranabuhanga ku banyarwanda bose igerweho.