GUVERINERI NYIRARUGERO YASUYE UMUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA KINIGI N’IBIKORWAREMEZO BIWUSHAMIKIYEHO

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Werurwe 2021, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille ari kumwe n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y'Amajyaruguru, Maj Gen Eric Murokore n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu Nuwumuremyi Jeannine, basuye Umudugudu w'Icyitegererezo urimo kubakwa mu Murenge wa Kinigi, uteganyijwe gutuzwamo imiryango 144 n'ibindi bikorwaremezo biwushamikiyeho, birimo Ikigo Nderabuzima cya Kinigi, G.S Kampanga, Agakiriro ndetse n'ibiraro by'inkoko, hagamijwe kureba aho imirimo yo kubaka ibyo bikorwaremezo igeze.  

Aba Bayobozi bakaba bashimye aho imirimo yo kubaka ibyo bikorwaremezo byose igeze, batanga inama zo gukomeza kubyihutisha, aho biteganyijwe ko byose bizaba byuzuye mu kwezi  kwa Kamena 2021.

Uyu mudugudu w'icyitegererezo n'ibindi bikorwaremezo biwushamikiyeho, bikaba birimo kubakwa muri aka gace ka Kinigi mu rwego rwo kunoza imiturire myiza n'isuku muri aka gace k'ubukerarugendo gaturiye Pariki y'Igihigu y'Ibirunga isurwa na ba mukerarugendo benshi.