GAKENKE: KOPERATIVE DUKUNDEKAWA YATANZE UBWASISI BWA MILIYONI ZISAGA 54 FRW KU BANYAMURYANGO BAYO

Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Werurwe 2021, abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa ikorera mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, bari mu byishimo bidasanzwe bitewe n’ubwasisi bahawe n’iyo Koperative itunganya ikawa babarizwamo, aho buri munyamuryango yagenewe amafaranga y’u Rwanda 50 ku kilo cy’ikawa yagemuye, muri rusange miliyoni zisaga 54 zikaba zasanganyijwe abanyamuryango basaga igihumbi bagize iyo Koperative.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, wari Umushyitsi Mukuru muri icyo gikorwa, yavuze ko iyi koperative ikoze igikorwa cy’indashyikirwa muri ibi bihe bitoroshye u Rwanda n’Isi bihanganye n’icyorezo cya COVID-19. Yagize ati, “Kuba Koperative Dukundekawa mushoboye gutanga ubwasisi ku banyamuryango banyu mu gihe Igihugu cyacu kigihanganye n’icyorezo cya COVID-19, ni ubudasa mugaragaje. Nimukomereze aho, mukomeze gukora neza, hagamijwe inyungu z’abanyamuryango”.

Guverineri Gatabazi yasabye abahinzi b’ikawa bibumbiye muri iyi koperative gukomeza kwita ku gihingwa cy’ikawa no gushishikariza urubyiruko kwitabira ubwo buhinzi, ku buryo hazaboneka abazabasimbura mu gihe kiri imbere.

Usibye gutanga ubwasisi ku banyamuryango bayo, Ubuyobozi bwa Koperative Dukundekawa bwatangaje ko bwamaze kwishyurira abanyamuryango bayo amafaranga y’umusanzu w’ubwizigame muri Ejo Heza, aho buri munyamuryango yishyuriwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 18 muri uyu mwaka wa 2020-2021.

Iyi koperative ifite kandi uruganda rufite imashini zigezweho, yifashisha mu gutunganya umusaruro w’ ikawa ku buryo bugezweho, aho igera ku isoko mu gihugu cy’u Budage, ikilo kimwe cy’ikawa ikaranze gihagaze ku giciro cy’amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 18.

 

Perezida wayo, Mubera Celestin yavuze ko n’ubwo koperative yabo yakunze kurangwamo ibibazo mu gihe cyashize, ubu bamaze kugarura ubumwe n’icyizere mu banyamuryango”.

Nyiransabimana Florence, umuhinzi w’ikawa wo mu Murenge wa Ruli, yatanze ubuhamya, avuga ko hari ibyiza byinshi akesha Koperatve Dukundekawa, birimo inzu nziza yubatse, kurihirira abana be amashuri, aho hari urimo gusoza amashuri yisumbuye n’ibindi.

Koperative Dukundekawa yatangiye mu mwaka wa 2000 ifite abanyamuryango babarirwa muri 300, ihabwa ubuzima gatozi mu 2004. Mu myaka isaga 20 ishize, abanyamuryango bayo baravuga imyato iyo koperative yabahinduriye ubuzima ndese n’ubu ikaba ikomeje kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.