MURI IWANYU, MURI MU GIHUGU CYANYU KANDI KIRABAKUNDA- GUVERINERI GATABAZI ABWIRA ABITANDUKANYIJE NA FDL N’INDI MITWE IRWANIRA MU MASHYAMBA YA KONGO BATAHUTSE

Ibi ni ibikubiye mu butumwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yagejeje ku bagabo, abagore n’urubyiruko ijana na mirongo ine na barindwi batahutse, biganjemo abitandukanyije na FDLR n’indi mitwe yitwara gisirikare, irwanira mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ubwo kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ukuboza 2020, yabasuraga mu Kigo cya Mutobo, aho bahererwa inyigisho zigamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Guverineri Gatabazi yabashimiye kuba barahisemo neza bakagaruka mu Gihugu cyababyaye, abasaba guhinduka bya nyabyo bagafatanya n’abandi Banyarwanda kucyubaka. Yagize ati, "Icyemezo mwafashe ni icy'abantu bashyira mu gaciro kandi bafite ubushake bwo kuva ibuzimu bakanya ibuntu. Icy'ingenzi mwumve ko mwageze mu Gihugu cyanyu cy'u Rwanda kandi kibakunda. Icyo musabwa rero ni uguhinduka mukaba abantu bazima bazira amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside, mugafatanya n'abandi Banyarwanda kubaka Igihugu cyacu cy'u Rwanda".

Guverineri Gatabazi yababwiye kandi ko baje basanga u Rwanda rugeze kure mu iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe ndetse ikanangiza n’inkingi zose z’igihugu, bityo ko na bo bagomba gushyiraho akabo kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere. Yagize ati, “Ndabasaba ko igihe muzaba mwasubiye mu miryango yanyu mugomba gushyiraho akanyu, mugakora cyane mukiteza imbere ari nako muteza imbere Igihugu, mukanagira uruhare mu gusigasigasira ibyagezweho”.

Guverineri Gatabazi akaba yabijeje ko Leta izakomeza kubaba hafi ibafasha gusubira mu buzima busanzwe mu muryango nyarwanda kandi ko bagomba kubigiramo uruhare bakoresha igihe cyabo neza kuko icyo batakaze gihagije.

Ku ruhande rwabo, abitandukanyije na FDLR n'indi mitwe irwanira mu mashyamba ya Kongo, bavuze ko babaye mu bintu bibi igihe kirekire ko ariko ubu bateye intambwe idasubira inyuma yo guhinduka abantu bazima kandi ko bizeza Abanyarwanda gufatanya na bo bagasenyera umugozi umwe wo kubaka u Rwanda rwifuzwa, aho bashimangiye ko na “Sawuli watotezaga abakirisitu yahindutse akaba Pawulo, umuntu  w'intangarugero”.