MU KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO 2020 HAMURITSWE IBIKORESHO BIGEZWEHO BYIFASHISHWA MU KONGERERA UBUMENYI ABAKORA UWO MWUGA

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020, mu Ishuri ryigisha ibya mine rya Rutongo mu Karere ka Rulindo, hijihirijwe ku rwego rw'Igihugu, Umunsi Mpuzamahanga w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, aho insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti, "Ubumenyi n'ibikoresho mu iterambere rirambye ry'ubucukuzi". Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi Bakuru mu nzego zitandukanye za Leta, barimo yUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro (TVET), Madamu Irere Claudette, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, Hon Francis Gatare, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Inzego z'Umutekano, Abayobozi mu nzego zitandukanye, abakora umwuga w'ubucukuzi n'abafatanyabikorwa muri uwo mwuga.

Abitabiriye uyu muhango babanje gusura ibice bitandukanye by'Ishuri ryigisha ibya Mine rya Rutongo (Rutongo Mining School), aho bagiye banamurikirwa ibikoresho bigezweho, birimo imashini zitandukanye, bikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, byifashishwa n'abanyeshuri biga muri iri shuri ndetse bizagira n’uruhare rukomeye mu kongerera ubushobozi abasanzwe muri uwo mwuga, bazajya bitabira amahugurwa muri iri shuri.

Mu ijambo ry'ikaze, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon.Gatabazi Jean Marie Vianey yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda wahaye Intara y'Amajyaruguru "Rutongo Mining School", aho iri shuri rizafasha guteza imbere umwuga w'ubucukuzi.

Guverineri Gatabazi yashimye kandi  intambwe igaragara Urwego rw'ubucukuzi rumaze gutera n'uruhare rufite mu mibereho myiza y'abaturage, aho yavuze  ko uru rwego rwatanze akazi ku baturage b'Intara y'Amajyaruguru basaga ibihumbi 11, barimo abagabo 9,629 n'abagore 1,449, bityo bigatuma bateza imbere imibereho yabo.

Mu byo Guverineri Gatabazi yagaragaje bikwiye kwitabwaho n'abakora umwuga w'ubucukuzi, harimo kubungabunga ibidukikije aho bacukura, kwirinda amakimbirane ashingiye ku mbago z'aho bacukura, kwirinda gukoresha abana bato mu bucukuzi no kwirinda kwangiza ibikorwa by'abaturage baturiye mine.

Uwari uhagarariye abacukuzi mu Rwanda, Jean Malic Kalima yashimiye Leta y'u Rwanda ko idahwema kubaba hafi mu mwuga bakora, aho ihora ishakisha icyatuma uyu mwuga urushaho gutera imbere. Kalima yagaragaje ko n'ubwo hari intambwe imaze guterwa ariko hakiri imbogamizi, zirimo kubona ku buryo bwihuse impushya zo gucukura no kubona inguzanyo mu mabanki kuko imyumvire ikiri hasi ku ishoramari mu bucukuzi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, ushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, Madamu Irere Claudette yasabye abakora umwuga w'ubucukuzi kubyaza umusaruro ukwiye Ishuri rya Rutongo Leta y'u Rwanda yabegereje, bitabira kohereza abakozi babo kwihugura muri uwo mwuga ndetse banatanga akazi ku barangije muri iri shuri.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, Hon Francis Gatare yashimiye abacukuzi umwuga mwiza bakora n'umusanzu batanga mu bukungu bw'Igihugu. Yabashimiye kandi ukuntu bitwara mu mirimo yabo muri iki gihe cya COVID-19, kuko kugeza ubu nta mucukuzi wari wandura iki cyorezo.

Hon. Gatare yasabye abashoramari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kujya bitabira kohereza abacukuzi bakoresha mu Ishuri rya Rutongo, kugira ngo babashe kwihugura no kongera ubumenyi, bityo bibafashe gukora ubucukuzi bwa kinyamwuga. Yashoje yizeza abacukuzi kubaba hafi mu mwuga bakora no gukomeza kubashakira abashoramari.