MUSANZE: GUVERINERI GATABAZI ARASABA ABAGIZE INAMA NJYANAMA KUVA KU KAGARI KUGERA KU KARERE GUHINDURA ISURA Y’UMUJYI WA MUSANZE IKABA KOKO ISURA IJYANYE N’UMUJYI WA KABIRI KURI KIGALI

Mu biganiro yagiranye n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze na ba Perezida b’Inama Njyanama z’Imirenge n’Utugari tugize ako Karere, kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2020, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yabasabye kugira uruhare mu guhindura isura Umujyi wa Musanze ufite ubu, ukaba umujyi urangwa n’isuku yo ku rwego rwo hejuru kandi ubereye ijisho. Ibi biganiro bikaba byarateguwe muri gahunda y'Icyumweru cy'Umujyanama cyatangiye ku itariki ya 23 Ugushyingo 2020 kikazasozwa ku wa 29 Ugushyingo 2020, byitabiriwe kandi n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 15 n’ab’Utugari 68, bigize Akarere ka Musanze.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yibukije abo Bajyanama ko bafite inshingano zikomeye zo guteza imbere imibereho y’abaturage bahagarariye, kubaba hafi no kubafasha kuzamura imyumvire, bityo bikabafasha kujyana n’ibihe. Aha ni ho Guverineri Gatabazi yahereye asaba Abajyanama ku nzego zitandukanye mu Karere ka Musanze, kwegera abaturage no kubafasha kuzamura urwego rw’isuku mu Mujyi wa Musanze, ukaba koko umujyi wa kabiri kuri Kigali, bikava mu magambo bikajya mu bikorwa. Yagize ati, "Twifuza Musanze ifite imihanda ya kaburimbo ariko ikikijwe n'ubusitani bwiza, imikindo, inzu zisa neza, abaturage basa neza, yaba ku myambaro, mu buriri n'ahandi hose ku buryo iba isuku ikwiriye umujyi wa kabiri kuri Kigali koko".

Agaruka ku mikorere, Guverineri Gatabazi yashimiye Abajyanama ku kazi keza bakora gasaba ubushake n’ubwitange, abasaba gukomeza gukora neza inshingano bafite no kurangiza neza ibikorwa bitandukanye batangiye, bityo manda yabo iri ku musozo ikazasoza nta birarane isize. Akiri kandi ku bijyanye n’imikorere, Guverineri Gatabazi yanenze ko Inama Njyanama ku nzego zegereye abaturage, ari ho ku rwego rw’Akagari zidaterana uko biteganywa n’itegeko, ngo ku buryo hari n’inama njyanama z’Utugari zimara umwaka cyangwa ibiri zitarakora inama, ibyo bigatuma nta cyo zifasha urwego zatoreweho. Aha ni naho Guverineri yahereye asaba ko hakwiye kujya habaho gushishoza cyane, urwego rwegereye abaturage rukajyamo koko abajyanama bashoboye kandi babifitye ubushake.

Ibindi Guverineri Gatabazi yabasabye ni ukuba intangarugero muri byose barangwa n’imyitwarire y’ubunyangamugayo, kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo, kurwanya amakimbirane yo mu miryango, gushishikariza abaturage gusubiza abana bose mu ishuri, kubashishikariza gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 no kubashishikariza kuzirika ibisenge by'amazu yabo mu rwego rwo guhangana n'ibiza.