ABIFUZA GUSHORA IMARI MU BIJYANYE N’UBUKERARUGENDO BAKOMEJE KUGANA INTARA Y’AMAJYARUGURU

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ugushyingo, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yakiriye mu Biro bye Umushoramari Atilla Turkmen wo muri Royal Balloon Rwanda Ltd, uteganya gukora ishoramari rijyanye n'ubukerarugendo mu Ntara y'Amajyaruguru.

Guverineri Gatabazi yagaragarije uyu mushoramari ahantu nyaburanga hatandukanye ho muri iyi Ntara hashobora gukorerwa iri shoramari kandi rigatanga umusaruro ushimishije. Hamwe muri aho ni mu nkengero za Pariki y'Ibirunga mu Karere ka Musanze, ku nkengero z'Ibiyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n'Igishanga cy'Urugezi mu Karere ka Burera no ku nkengero z'Ikiyaga cya Muhazi mu Karere ka Gicumbi.