MU NTARA Y’AMAJYARUGURU HATASHYE IKIGO GISHINZWE KUGENZURA UBUZIRANENGE BW’IBINYABIZIGA KIZAFASHA ABATUYE IYI NTARA KUBONA SERIVISI HAFI

Kuri uyu gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020, mu Karere ka Musanze hatashye ku mugaragaro Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga, cyubatswe na Polisi y'u Rwanda, aho kitezweho gufasha abatuye Intara y’Amajyaruguru kubona iyo serivisi hafi kuko ubusanzwe byabasabaga kujya kuyishakira i Kigali.

Mu butumwa bwatangiwe muri uwo muhango, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku bw'icyo kigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga cyegerejwe abaturage b'iyi Ntara, bityo guhera ubu bakaba batazongera gukora ingendo bajya i Kigali gushaka iyo serivisi kuko byatumaga batakaza umwanya n'amafaranga.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda, ushinzwe Ibikorwa, CP Felix Namuhoranye yavuze ko icyo Kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga cya Musanze gifite ubushobozi bwo gusuzuma imodoka 200 ku munsi.  Yaboneyeho gusaba abafite ibinyabiziga kugana icyo kigo bagasuzumisha ibinyabiziga byabo, bityo bakagira uruhare mu gukumira impanuka.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc, ari na we Mushyitsi Mukuru, yashimangiye ko icyo Kigo kije gukemura ibibazo by'abafite ibinyabiziga mu Ntara y'Amajyaruguru ariko ko kizanagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kuko kizajya cyerekana ingano y'ibyuka byangiza ikirere ikinyabiziga gifite. Ibyo bikazatuma gifasha abatuye Intara y'Amajyaruguru gutunga ibinyabiziga byujuje ubuziranenge kandi bitangiza ibidukikije.