INTARA Y’AMAJYARUGURU IRI KU ISONGA MU BUSHAKASHATSI KU MIYOBORERE N’IMITANGIRE YA SERIVISI 2020 BWAKOZWE N’URWEGO RW’IGIHUGU RW’IMIYOBORERE

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere -RGB rwagaragaje ko mu bushakashatsi bwakozwe ku miyoborere n’imitangire ya serivisi muri uyu mwaka wa 2020, Intara y’Amajyaruguru ari yo yaje ku mwanya wa mbere ku mpuzandengo y’amanota 79%.

Ibi ni ibyagaragajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020, ubwo RGB yagezaga ku Bayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, ibikubiye mu bushakashatsi ngarukamwaka bugaragaza ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye.

Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa Edouard yavuze ko ubushakashatsi bw’uyu mwaka bwakorewe ku byiciro 16 bikubiye mu nkingi eshatu zigenderwaho na gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024 (NST1), aho yagaragaje ko muri uyu mwaka hiyongereyeho icyiciro cy’ikoranabuhanga kitari gisanzwe kigaragara mu bushakashatsi bw’imyaka yashize. Yavuze ko mu nkingi y’ubukungu hakubiyemo: ubuhinzi n’ubworozi, ubutaka n’ibidukikije, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga ndetse n’urwego rw’abikorera. Mu nkingi y’imibereho myiza y’abaturage harimo: uburezi, ubuzima, isuku n’isukura, gahunda yo kwita ku mibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibibazo byo mu muryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Mu nkingi y’imiyoborere n’ubutabera harimo: serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, ubutabera, iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi, umutekano ndetse n’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.

Umunyamabanga Mukuru wa RGB yagaragaje ko Akarere ka Rulindo kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw'Igihugu n'amanota 79.1%, aka Gakenke ku mwanya wa gatatu n’amanota 76.4, kandi ko Uturere twose tw’Intara y’Amajyaruguru dufite amanota ari hejuru ya 70%, bityo bigatuma Intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa mbere n’impuzandengo ya 79.1% mu gihe ku rwego rw’Igihugu impuzandengo iri kuri 71,3.

Ikindi yagarutseho ni uko muri ubu bushakashatsi inzego z’umutekano, Ingabo na Polisi by’Igihugu, ziri ku mwanya wa mbere n’impuzandengo y'amanota 91.5% nk’uko no mu bushakashatsi bwo mu myaka yashize izi nzego zazaga ku mwanya wa mbere.

Yagize ati “Nk’uko mubibona ku rwego rw’Igihugu, ibigereranyo byose byakozwe, umutekano buri gihe uza ku mwanya wa mbere, murabona muri uyu mwaka ku rwego rw’igihugu umutekano uri kuri 91,5%. Guhera igihe ubushakashatsi bwakorewe, kubera iki umutekano uhora uza ku isonga abaturage bawushima? Ese ni uko gucunga umutekano ari byo byoroshye kurusha ibindi? Tuzafatanya twese tuganire turebe impamvu icyo cyiciro gihora kiza imbere kuva ubushakashatsi bwatangira gukorwa, aya masomo tugomba kujya tuyigiraho kugira ngo tubashe gukuraho imbogamizi ziri ahandi”.

Icyiciro cy’ubuhinzi ni cyo kigaragara ku mwanya wa nyuma n’amanota 58.5%. Umunyamabanaga Mukuru wa RGB akaba yagaragaje ko n’ubwo urwego rw’ubuhinzi bigaragara ko rwazamutse mu mpuzandengo hagendewe ku mwaka washize, ko urwo rwego rugaragara ko rukiri hasi mu mitangire myiza ya serivisi, aho ubushakashatsi bugaragaza bimwe mu bibazo bidindiza ubuhinzi birimo ibura ry’imbuto.

Guverineri Gatabazi yishimiye umwanya wa mbere Intara ayoboye yajeho mu miyoborere n’imitangire ya serivisi, aho yavuze ko iyi Ntara yashyize imbaraga mu gukemura ibibazo by'abaturage mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere ishyira umuturage ku isonga. Yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye muri iyi Ntara gukomeza muri uwo murongo, hagamijwe ko umuturage wese ahabwa serivisi nziza kandi Intara igakomeza kwitwara neza. Yagize ati “Twishimiye umwanya wa mbere twagize muri ubu bushakashatsi bwa RGB, aho Akarere ka mbere ari Rulindo, Gakenke iya gatatu, Musanze iya gatanu, Gicumbi iya karindwi mu gihe Burera ari iya 18, biragaragara ko twakoze neza ariko ahanini ni uko twashyize imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, hatangwa n’izindi serivisi zijyanye n’ubuhinzi, ubucuruzi bw’ibirayi bwarimo ibibazo birakemuka, ibikorwaremezo birubakwa, imishinga igaragaza ubudasa mu guhindura amateka yacu nk’uruganda rwa sima rwubatswe, umujyi ugenda uba mwiza ariko cyane cyane imikoranire myiza na JADF”

Guverineri Gatabazi yongeyeho ko icyo abaturage bakeneye ari ukubasobanurira bagahabwa umwanya bakerekwa ibyo Leta ishoboye gukora kandi ibyo idashoboye na byo bakerekwa igihe bizakorerwa kuko ibikorwa byose bidashobora gukorwa mu mwaka umwe. Guverineri Gatabazi yavuze ko n’ubwo Intara y’Amajyaruguru yabaye iya mbere, inzira ikiri ndende, aho yagize ati, ”amanota 79 n’ibice ntabwo twayita meza cyane, ni aya mbere muri make kuko niba abaturage bafitiye icyizere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika hejuru ya 99% inzego z’umutekano zikagira 98 n’ibice ku ijana, kuki inzego zacu zitagera kuri ibyo bipimo”?

Ku ruhande rwabo, abayobozi bitabiriye iki gikorwa, bashimye ibikubiye muri ubu bushakashatsi, aho bemeza ko ari indorerwamo y’uburyo abaturage babona imiyoborere n’uburyo bahabwa serivisi mu nzego zitandukanye. Bijeje ko ahakiri intege nke bagiye kongeramo imbaraga kandi ko badashidikanya ko ubushakashatsi bw’umwaka utaha buzaza bwerekana impinduka zigaragara zizaba zarakozwe.