BURERA: MINISITIRI PROF SHYAKA ARASABA ABAVUGA RIKUMVIKANA KURANDURA BURUNDU IBIYOBYABWENGE NA MAGENDU

Kuri uyuwa gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Karere ka Burera, aho yasuye ibikorwaremezo bitandukanye, akanagirana ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Bungwe, Gatebe na Kivuye. Mu biganiro yagiranye n’abo bavuga rikumvikana, Minisitiri Prof Shyaka yabasabye kurandura burundu ibiyobyabwenge na magendu bikigaragara muri ako gace gaturiye umupaka w’u Rwanda n’Igihugu cya Uganda. Muri uru ruzinduko, Minisitiri Prof Shyaka yakiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madamu Uwanyiligira Marie Chantal n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’Akarere.

Uruzinduko rwa Minisitiri Prof Shyaka rwatangiriye mu Murenge wa Bungwe, aho yasuye iguriro ry'ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda, birimo umuceri, amavuta yo guteka n’ayo kwisiga, ibikoresho by’isuku n’ibindi, byegerejwe abaturage ku giciro giciritse, mu rwego rwo kubafasha kutajya gushaka ibicuruzwa hakurya y'umupaka. Minisitiri Prof Shyaka yashimye ko muri ako gace hamaze kugezwa ibyo bicuruzwa ariko asaba ko ibicuruzwa by’amoko atandukanye byahagezwa ku bwinshi, bityo abaturage bakahabona ibyo bakeneye byose.

Mu Murenge wa Bungwe, Minisitiri Prof Shyaka n'abo bari kumwe bahasuye kandi ibyumba by'amashuri birimo kubakwa kuri G.S Bushenya, aharimo kubakwa ibyumba umunani kandi byubakwa ku buryo bugeretse. Kuri iri shuri, Minisitiri Shyaka yasabye ko imirimo yo kubaka ibyo byumba yakwihutishwa ku buryo muri Mutarama 2021 bizigirwamo.

Nyuma yo gusura ibyo bikorwa, Minisitiri Shyaka yagiranye ibiganiro n'abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Bungwe, Gatebe na Kivuye, aho byibanze ku mutekano, iterambere, imibereho myiza y'abaturage, kurwanya ibiyobyabwenge na magendu, isuku n’isukura no kwirinda amakimbirane yo mu ngo.

Minisitiri Shyaka yasabye abavuga rikumvikana bo muri iyo Mirenge kwihesha agaciro no kugasigasira, guharanira iterambere rishingiye ku mibereho myiza y'umuturage no kuzamura isuku ku muryango, ku bana, aho batuye no kuri santere z'ubucuruzi ziri muri ako gace. Yabasabye kandi guhaguruka bakarandura burundu ibiyobyabwenge, byiganjemo kanyanga, bikunze kugaragara muri ako gace batibagiwe na magendu yinjira mu gihugu inyuze muri ako gace batuyemo.

Agaruka ku bikorera bo mu Karere ka Burera, Minisitiri Prof Shyaka yabasabye gushyira imbaraga mu kuvugurura santere z'ubucuruzi bakoreramo no kurushaho kwegereza ibicuruzwa by'ibanze abaturage, cyane cyane abatuye mu Mirenge yegereye umupaka

Ku ruhande rwabo, abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Bungwe, Gatebe na Kivuye mu Karere ka Burera , bijeje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko bagiye guhagurukira ikibazo cy'ibiyobyabwenge na magendu, ku buryo mu gihe cy'ibyumweru bitatu iki kibazo kizaba cyabaye amateka.