MU NTARA Y’AMAJYARUGURU HIJIHIJWE UMUNSI W’ABASORA, ABAHIZE ABANDI MU GUTANGA IMISORO BARABISHIMIRWA

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2020 mu Karere ka Musanze, hijihirijwe ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, Umunsi wo gushimira Abasora bo muri iyi Ntara 2020, aho insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti, "Dushyigikire ubucuruzi, twubake ubukungu buhamye".

Nk’uko byagaragajwe na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro-RRA, Bwana Bizimana Ruganintwali Pacal, Intara y’Amajyaruguru yari yihaye intego ko mu mwaka 2019-2020 izinjiza imisoro ingana na miliyari 1589 Frw, ikaba yarakusanyije miliyari 1516,3 Frw bingana na 95,4%, hakaba harabayeho izamuka rya 6,6% ugereranyije n’umwaka ushize. Yakomeje avuga ko n’ubwo intego bihaye itagezweho nk’uko byari byitezwe, igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka iyi ntara yari yihaye intego ya miliyari 354 Frw, hinjizwa miliyari 375,4 Frw bingana n’inyongera ya 6,1%. Yongeyeho ko muri uyu mwaka kandi hari hitezwe igihombo kingana na miliyari 200 Frw ariko haboneka igihombo kingana na miliyari 72,8 Frw gusa.

Komiseri Mukuru wa RRA yashimiye abasora bo mu Ntara y’Amajyaruguru uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu. Yavuze ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyatumye umusaruro wa  zimwe mu nzego z’abasora, zirimo ubukerarugendo n’amahoteli utagenda neza bitewe n’uko urujya n’uruza rw’abantu rwagabanutse, ariko  ko bidakwiye guca intege abasora.

Yibukije by’umwihariko abacuruzi bo muri iyi Ntara ko mu gihe hakigaragara magendu bizakomeza kubangamira imikorere yabo. Yagize ati, “Iyi Ntara ituriye imipaka y’ibihugu by’abaturanyi bituma haba ikibazo gikomeye cya magendu ikunze kugaragara, gukora magendu ni icyaha gikomeye mu bucuruzi, nta wari ukwiriye kuba akibikora. Magendu igaragara aha ibangamiye cyane ubucuruzi kuko habaho kunyereza imisoro bituma bibangamira iterambere muri rusange, abacuruzi nibabasha guhangana n’iki kibazo uruhare rwabo ruzagaragara ku buryo bufatika’’

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, wari Umushyitsi Mukuru, yashimiye abikorera bo mu Ntara y'Amajyaruguru ko bataciwe intege n'icyorezo cya COVID19, kuko bakomeje gushyira imbaraga mu byo bakora kandi bagakomeza no gutanga umusoro. Yaboneyeho no gushimira Leta y'u Rwanda yashyizeho ikigega gifasha mu kuzahura inzego z'abikorera zazahajwe na COVID19.

Guverineri Gatabazi yashimiye kandi abikorera bo muri iyi Ntara ku ruhare bafite mu bukungu bw'Igihugu binyuze mu misoro batanga. Yabibukije ko n'ubwo intambwe imaze guterwa ishimishije urugendo rugihari, bityo ko bagomba gukora ibishoboka imisoro igakomeza kuzamuka.

Guverineri Gatabazi yakomeje avuga ko mu mahanga umucuruzi atabaza niba umuguzi akeneye inyemezabuguzi cyangwa ngo umuguzi yishyure atayihawe, bityo asaba ko n'abikorera bo mu Rwanda bakwiye kugira umuco wo gutanga  inyemezabuguzi ku kintu cyose kiguzwe.

Guverineri Gatabazi yijeje Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro ubufatanye mu guhangana na magendu n'ibindi bikorwa byose byatuma imisoro n'amahoro itinjira nk'uko byateganyijwe, kuko nk'uko yabishimangiye "Gusora neza ni ko kwigira nyako".

Umunsi wo gushimira Abasora mu Ntara y'Amajyaruguru waranzwe no gutanga ibihembo ku Basora bo muri iyi Ntara, bitwaye neza kurusha abandi, aho batanu bahize abandi mu gutanga imisoro bashimiwe na RRA. Ibigo byahembwe, birimo Mulindi Tea Factory, GOICO Ltd, Ihangane Project, New Mine Bugarama na Base Company Ltd.