GUVERINERI GATABAZI ARAHAMAGARIRA ABANYAMAKURU GUKORA INKURU ZIVUGA KU BYIZA BIMAZE KUGERWAHO ARIKO N'IBITAGENDA BAKABIGARAGAZA, KUGIRA NGO BIKOSORWE

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 11 Ukuboza 2020, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yabahamagariye kujya bakora inkuru zicukumbuye zigaragaza ibimaze kugerwaho ariko n’ibitagenda bakabigaragaza kugira ngo bikosorwe.

Iki kiganiro cyanitabiriwe kandi n’Abayobozi b’Uturere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, kibanze ku iterambere n'imibereho myiza y'abaturage b'Intara y'Amajyaruguru, aho Guverineri Gatabazi yagaragaje ko ibikorwa iyi Ntara yashyizemo imbaraga muri iki gihe ari ubukagurambaga mu kurwanya icyorezo cya COVID_19 kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza ubu, gukomeza kubungabunga umutekano, ibikorwa by'amajyambere no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Muri iki kiganiro, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse ku gikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri muri iyi Ntara, aho yavuze ko mu byumba by’amashuri ibihumbi 3,217 n’ubwiherero 4,497 bigomba kubakwa mu Ntara yose, aho bimwe byubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi, ibindi bikubakwa ku ngengo y’imari isanzwe ya Leta, imirimo igeze ku kigero cya 94% na 76%, bitewe n’igihe imirimo yo kubyubaka yatangiiriye. Yongeyeho ko ibyumba by’amashuri byose byubakwa bigomba kuba byuzuye bitarenze Ukwezi k’Ukuboza 2020. Akiri ku bijyanye n’amashuri, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yagarutse no ku itangira ry’amashuri, aho yagaragaje ko ubwitabire buhagaze kuri 85% mu mashuri abanza mu gihe mu mashuri yisumbuye buhagaze kuri 88.7%.

Ku bijyanye n’ubukungu, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yagaragaje ko muri gahunda ya Girinka, muri uyu wa 2020-2021, hateganyijwe gutangwa inka 4,567 mu gihe cy’amezi atatu, guhera muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 2020 hakaba hamaze gutanga inka 635.

Ku bijyanye no kugeza amazi meza ku baturage, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko iyi Ntara igeze kuri 78.3%, amashanyarazi ari kuri 46% , mu gihe gutuza abaturage mu midugudu biri kuri 79.1%.

Ku bijyanye n’ubuhinzi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagaragaje ko ku buhinzi bw’ibirayi n’ibishyimbo, umusaruro wari witezwe kuri hegitari imwe mu mwaka wa 2019-2020, utagezweho uko bikwiye kubera imvura yaguye ari nyinshi ikica iyo myaka, ariko agaragaraza ko hari n’aho umusaruro wabaye mwiza, cyane cyane ku bigori n’ingano.

Guverineri Gatabazi yanavuze ku mutekano, imiyoborere myiza n’ubutabera, aho yagaragaje ko hakomeje igikorwa cyo kubungabunga umutekano no guhangana n’ibishobora kuwuhungabanya, birimo ibiyobyabwenge na magendu, ubujura, gusambanya abana n’ibindi. Yavuze kandi hakomeje gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage, bikozwe n’inzego z’ubuyobozi, abunzi n’inteko z’abaturage.

Uretse gusaba abanyamakuru kujya batangaza ibyiza bimaze kugerwaho, bataretse no kugaragaza ibitagenda ngo bikosorwe, Guverineri Gatabazi yanabasabye gukomeza kugira uruhare mu gukangurira abaturage b’iyi Ntara kwirinda icyorezo cya COVID 19, bubahiriza amabwiriza y'inzego z'ubuzima, harimo kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki neza kandi kenshi no guhabana intera aho bahurira. Yabasabye kandi kugira uruhare mu gukangurira abaturage gukunda no guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda no kwirinda kugereranya ibiciro byabyo n'iby'ibituruka hanze y'Igihugu, kubakangurira umuco w’isuku, kwizigamira muri Ejo Heza, gutanga mituweli n’ibindi.

Muri iki kiganiro, abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye, byibanze ahanini ku iterambere n’imibereho y’abatrurage, ibikorwaremezo, ahagaragara akarengane gakorerwa abaturage n’ibindi. Ibibazo byabajijwe byahawe ibisubizo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru afatanyije n’Abayobozi b’Uturere tugize iyi Ntara.