GICUMBI: HATANGIJWE IGIHEMBWE CYO GUTERA AMASHYAMBA 2020-2021, ABATURAGE BASABWA KONGERA IMBARAGA MU GUTERA AMASHYAMBA NO GUSAZURA ASHAJE

Kuri uyu gatandatu tariki ya 07 Ugushyingo 2020, mu Karere ka Gicumbi habereye igikorwa cyo gutangiza igihembwe cyo gutera amashyamba 2020-2021, igikorwa cyateguwe n'Umushinga “Green Gicumbi” ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu gitera inkunga Imishinga y’Ibidukikije FONERWA mu rwego rwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe. Iki gikorwa cyabereye mu Mugudu wa Rwairi, Akagari ka Gisuna, Umurenge wa Byumba, ahatewe ibiti ibihumbi 50 ku buso bwa hegitari 20.

Mu ijambo Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc, wari Umushyitsi Mukuru yagejeje ku Banyagicumbi bitabiriye iki gikorwa, yabibukije ko ibikorwa by'Umushinga Green Gicumbi ari ibyabo, abasaba kutarangarana amahirwe babonye, ahubwo bakayabyaza umusaruro, bityo bikazabasigira iterambere nk'uko Leta yabiteganyije. Yagize ati, "Nk'uko n'insanganyamatsiko y'uyu mwaka 'Amashyamba ni umusingi w'imibereho myiza y'abaturage n'iterambere rirambye' ibisobanura, Abanyarwanda twese by'umwihariko Abanyagicumbi, turashishikarizwa kongera imbaraga mu gutera amashyamba, gusazura no gufata neza amashyamba ndetse no kuyabyaza umusaruro mu buryo burambye. Aya mashyamba duteye muyafate neza kuko ari ubukungu, umusaruro wayo ubu uratangiye kuko mbere yo kuyasarura yeze, azadufasha guhangana n'imihindagurikire y'ibihe".

Minisitiri Dr Mujawamariya yibukije kandi ko muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi, Leta y'u Rwanda yihaye intego yo kugera kuri 30% by'ubuso bw'igihugu buteyeho amashyamba no kuyacunga mu buryo burambye kugira ngo abashe kubyazwa umusaruro uhagije.

Ibindi Minisitiri Mujawamariya yasabye Abanyagicumbi, harimo gutera ibiti ku mihanda, gutera ibiti bivangwa n'imyaka n'iby'imbuto, kugabanya inkwi bakoresha imbabura za rondereza no gufata amazi y'imvura ava ku bisenge by'inzu zabo. Yabashishikarije kandi guhuza ubutaka buterwaho amashyamba.

 

Ku ruhande rwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abaturage gushyigikira ibikorwa byose by'umushinga Green Gicumbi no kubyaza umusaruro amahirwe babonye, bityo uyu mushinga ukazabasigira impinduka zigaragara mu mibereho yabo.

Umuyobozi Mukuru wa FONERWA, Madamu Teddy Mugabo yavuze ko ibikorwa by'umushinga Green Gicumbi bimaze gutanga umusaruro ushimishije ndetse ko bizakomeza kwiyongera mu myaka uyu mushinga ushigaje.

 

Bimwe mu bikorwa bimaze gukorwa n'uyu mishinga, harimo amaterasi y’indinganire hegitari zisaga 700 yakozwe mu mirima y'abaturage, ibiti by'imbuto 58,000 ziribwa byatewe,  amashyamba yasazuwe ku buso bungana na hegitari 400 ndetse n’imbabura zirondereza ibicanwa 4,500 zashyikirijwe abaturage.