AMAJYARUGURU: UMUNYAMABANGA WA LETA MURI MINISITERI Y’UBUREZI YAGANIRIYE N’ABAYOBOZI KU ITANGIRA RY’AMASHURI

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Ukwakira 2020, i Musanze hateraniye inama y’uburezi yo ku rwego rw'Intara  y'Amajyaruguru, yateguwe ku bufatanye bw'iyi Ntara na Minisiteri y'Uburezi, aho abayiteraniyemo barebeye hamwe uko imyiteguro y'itangira ry'amashuri riteganyijwe ku itariki ya 02/11/2020 ihagaze mu Turere tugize Intara y'Amajyaruguru.

Iyi nama yayobowe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Hon Gaspard Twagirayezu, yitabiriwe n'abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara y'Amajyaruguru, barangajwe imbere n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Dr. Geoffrey Mushaija, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi-REB, Dr Irénée Ndayambaje, Abayobozi b'Uturere tugize iyi Ntara, Inzego z'Umutekano n'abashinzwe uburezi ku rwego rw'Uturere n'Imirenge igize Intara y'Amajyaruguru.

Atangiza iyi nama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi yashimye ubufatanye bukomeje kuranga Ubuyobozi bw’Inzego z'Ibanze, iz'Umutekano na Minisiteri y'Uburezi mu iyubakwa ry'ibyumba bishya by'amashuri bigera ku bihumbi 22,500 mu gihugu hose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yavuze ko iyi nama yateguwe mu rwego rwo gukangurira abayobozi b'inzego z'ibanze gukurikirana imyiteguro y'itangira ry'amashuri no gukurikirana ko abana bose basubira ku ishuri, nta n’umwe uvukijwe ayo mahirwe. Yavuze kandi ko iyi nama igamije gusaba Abayobozi b'Ibigo by'Amashuri kutongera amafaranga y'ishuri, ahubwo bakareka abana bakabaza bakagera ku ishuri, hanyuma bakazaganira n'ababyeyi igikwiye kongerwaho. Ikindi yagarutseho ni ugukaza ingamba zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu bigo by'amashuri.

Agararuka ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19 mu bigo by’amashuri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi yavuze ko nihagira ukora ikosa na rimwe bishobora gutuma igihugu cyose gifunga amashuri bityo asaba abayobozi kwitwararika ku buryo bukomeye. Yagize ati "Turasaba abayobozi bose bireba baba ab’ibigo, inzego za Leta, ababyeyi n'abandi bose kwitwararika ku buryo bukomeye ku mabwiriza yatanzwe kugira ngo abana bige neza kandi birinda iyi ndwara kuko irahari ntaho yagiye. Ikindi kandi tuzi ko iri kwibasira cyane ahantu hahurira abantu benshi kandi abanyeshuri na bo bari mu bigo ni uko".

Ku ruhande rwabo, Abayobozi b'Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru bagaragaje ko Uturere twose twiteguye neza itangira ry'amashuri riteganyijwe ku itariki ya 02/11/2020 kandi twiteguye gukurikirana buri munsi ubuzima bw'abanyeshuri ku ishuri no gufatanya n'izindi nzego gukemura ibibazo byaramuka bigaragaye.

Abitabiriye iyi nama barebeye hamwe kandi ibibazo bigihari bishobora kubangamira itangira ry’amashuri, babiganiraho ndetse batanga n’umurongo w’ibigomba gukorwa kugira ngo mashuri yose azubahirize igihe cyo gutangira.