RULINDO: GUVERINERI GATABAZI YIFATANYIJE N’URUBYIRUKO RW’ABAKORERABUSHAKE MU MUGANDA ARUSHIMIRA IBIKORWA BITANDUKANYE RUGIRAMO URUHARE

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yifatanyije n'Urubyiruko rw'Abakorerabushake rumenyerewe ku izina rya "Youth Volunteers" rwo mu Karere ka Rulindo, mu muganda wibanze ku gikorwa  cyo kubaka igikoni kuri G.S Rubona iherereye mu Murenge wa Kisaro mu rwego rwo kwitegura itangira ry'amashuri Abanza n'Ayisumbuye, riteganyijwe ku itariki ya 02 Ugushyingo 2020. Iki gikorwa kikaba kiri muri gahunda y'Ukwezi k'ubukorerabushake mu rubyiruko, kwatangiye ku itariki ya 01/10/2020, aho insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti,"Ubukorerabushake, umusingi w'iterambere".

Mu ijambo rye, Guverineri Gatabazi yashimiye cyane Urubyiruko rw'Abakorerabushake rwo mu Karere ka Rulindo ku ruhare rukomeye rufite mu gufasha abaturage kwirinda icyorezo cya Covid 19 ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye rugiramo uruhare, birimo kubakira abatishoboye, kurwanya imirire mibi mu bana bato n’ibindi. Yaboneyeho gusaba urwo Rubyiruko kongera imbaraga mu gukangurira no gutoza abaturage kwimakaza isuku aho batuye, ku myambaro, aho bakorera n’aho bagenda. Yagize ati, “Ndabashimira cyane Rubyiruko rwacu rw’Abakorerabushake, ukuntu mufasha abaturage kwirinda icyorezo cya Covid 19, mubakangurira kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima arimo, gukaraba intoki neza kandi kenshi, kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera igihe bahuriye ahantu n’ibindi. Ndabashimira kandi n’ibindi bikorwa bitandukanye mugiramo uruhare, birimo kubakira abatishoboye, kurwanya imirire mibi mu bana bato n’ibindi. Mboneyeho kubasaba kongera imbaraga mu gushishikariza no gutoza abaturage kwimakaza isuku aho batuye, ku myambaro, aho bakorera n’aho bagenda”.

Guverineri Gatabazi yasabye kandi abitabiriye uyu muganda, gufatanya n’urubyiruko mu kubungabunga umutekano, gushishikariza abana gusubira ku ishuri nta n’umwe usigaye, gushishikariza abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zose mu rwego rwo guhangana n’ibiza no gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Uyu muganda witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Gasanganwa Marie Claire, Inzego  z'Umutekano zirangajwe imbere na Col Mukasa Cyubahiro Bertin, Umuyobozi w'Ingabo mu Turere twa Gicumbi, Burera na Rulindo n'abaturage bo mu Kagari ka Kamushenyi Ishuri rya G.S riherereyemo.