RULINDO: IMIRENGE YAHIZE INDI MU BIKORWA BY’UBUMWE N’UBWIYUNGE YABISHIMIWE

Muri gahunda y'Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubwiyunge by'Abanyarwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukwakira 2020 mu Karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo gushyikiriza ibihembo Imirenge yo muri ako Karere yahize indi mu bikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge muri uyu mwaka no kumurika igitabo gikubiyemo ibigwi by’Abarinzi b'Igihango bo muri ako Karere. Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, inzego z’Umutekano n’abarinzi b’Igihango bo muri ako Karere.

Mu kiganiro "Ndi Umunyarwanda", cyabimburiye iki gikorwa, Guverineri Gatabazi yibukije abari aho biganjemo Abarinzi b’Igihango ko "Ndi Umunyarwanda" ari ukwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda batewe ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere. Yongeyeho ko “Ndi Umunyarwanda”, igamije gutoza Abanyarwanda kwiyumvamo ubunyarwanda mbere y’ibindi, kubana nta rwikekwe no gushyira inyungu rusange n’iz’igihugu mbere y’inyungu bwite.

Guverineri Gatabazi yagarutse kandi ku Barinzi b’Igihango, aho yabashimiye ibikorwa by’indashyikirwa by’ubumwe n’ubwiyunge bagiramo uruhare, abasaba gukomeza kubiteza imbere no kubisigasira.

Imirenge itanu y'ako Karere yahize indi mu bikorwa by'Ubumwe n'Ubwiyunge ni Mbogo, Rusiga, Murambi, Ngoma na Masoro. Buri Murenge washyikirijwe icyemezo cy’ishimwe "Certificate", giherekejwe n'amafaranga ari hagati y'ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw) na mirongo inani (80,000 Frw), hakurikijwe umwanya uriho. Imirenge ya Mbogo na Rusiga ikaba yaranganyije amanota iza ku mwanya wa mbere.

 

Hamuritswe kandi Igitabo gikubiyemo ibigwi by'Abarinzi b'Igihango 71 bo mu Karere ka Rulindo, aho amakuru yose yerekeye abo Barinzi b’igihango, aboneka muri icyo gitabo.

Twakwibutsa ko Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge kwatangiye ku itariki ya 01 Ukwakira kukazasozwa ku ya 31 Ukwakira 2020, aho uyu mwaka tuzirikana ku nsanganyamatsiko igira iti, “Dufatanye twubake u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura”.