U RWANDA RWIFATANYIJE N’ISI KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MUCYARO, HATANGIZWA URUBUGA RW’IKORANABUHANGA RUGAMIJE GUTEZA IMBERE BA RWIYEMEZAMIRIMO B’ABAGORE

Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Ukwakira 2020, u Rwanda rwifatanyije n'Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore  wo mu cyaro, aho ku rwego rw'Igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru. Muri uyu mwaka, uyu munsi wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, "Umugore wo mu cyaro ku ruhembe mu Iterambere, yirinda kandi ahangana n'ingaruka za COVID19".

Umushyitsi Mukuru muri ibi birori yari Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette. Ibi birori byitabiriwe n'Abayobozi batandukanye, barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Mukuru Wungirije  w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba EAC, Hon Bazivamo Christophe, Inzego z'Umutekano,Abayobozi b'Ibigo bitandukanye bya Leta n'abagore bo mu Karere ka Musanze.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette yavuze ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, abagore bakareba urugendo rw’iterambere bamaze gukora, ahakeneye imbaraga na ho bakazongeramo kugira ngo bagere ku rwego bifuza. Minisitiri Bayisenge yakomeje avuga ko n'ubwo hari byinshi umugore wo mu cyaro amaze kugeraho, ko hakiri ibibazo byinshi bikiri inzitizi kuri we, birimo amakimbirane yo mu ngo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imirire mibi itera igwingira ry'abana bato, gukora inshingano nyinshi, gusigara inyuma mu gukoresha ikorabuhanga ndetse n’icyorezo cya Covid 19 cyakomye mu nkokora gahunda zitandukanye zigamije iterambere n’imibereho myiza y’umugore.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango akaba yaboneyeho gusaba ba "mutima w'urugo" bo mu cyaro gukomeza kugira uruhare muri gahunda zitandukanye z'iterambere no gukomeza kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro, hatangijwe kandi Urubuga "50MWSP" www.womenconnect.org, rugamije guteza imbere ba Rwiyemezamirimo b'abagore bo muri Afurika, binyuze mu kubona no guhererekanya amakuru y'amahirwe yabafasha kwiteza imbere, akaba ari umushinga uteganya guhuza abagore bagera ku bihumbi mirongo itatu n’umunani bo hirya no hino muri Afurika.

Minisitiri Bayisenge akaba yasabye abagore bo mu cyaro kudapfusha ubusa aya mahirwe babonye aje asanga andi basanganywe, ahubwo bakayabyaza umusaruro, bityo akababera imbarutso y'iterambere rirambye.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yagaragaje ko umugore wo muri iyi Ntara akataje mu iterambere kandi ashishikajwe no kuzamura mugenzi we ukiri inyuma. Akaba ari muri urwo rwego abagore bo mu Ntara y'Amajyaruguru barimo kubakira imiryango 108 isanzwe idafite amacumbi, bagira uruhare mu kubaka imirima y'igikoni mu rwego rwo guhashya imiririre mibi, bagira uruhare mu gufasha bagenzi babo bo mu cyiciro cya mbere, aho bamaze gutanga ubufasha bw'amafaranga y'u Rwanda 10,700,000 ku bagore bagera ku ijana ndetse bakanagira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b'abakobwa n'ibindi.

Ibi birori byaranzwe kandi n’ubuhamya bwa Uwimbabazi Diane, Rwiyemezamirimo ukiri muto, witeje imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri, ubu akaba afite uruganda rukora buji kandi rukaba rutanga akazi ku rubyiruko. Uwimbabazi akaba yashishikarije abagore kutitinya no guhera kuri bike bafite bagakora cyane bakiteza imbere bakanateza imbere imiryango yabo n’Igihugu.