INZEGO ZA LETA N’IMIRYANGO ITEGAMIYE KURI LETA MU BUFATANYE MU GUHANGANA N’IKIBAZO CYO GUSAMBANYA ABANA NO KUBAKORESHA IMIRIMO IBUJIJWE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020 i Musanze hateraniye inama nyunguranabitekerezo ku bukangurambaga bwo kurwanya gusambanya abana bato no kubakoresha imirimo ibujijwe, yateguwe ku bufatanye bw'Intara y'Amajyaruguru, World Vision Rwanda na Sendika y'Abakozi bo mu bucukuzi bw'Amabuye y'agaciro-REWU. Iyi nama yayobowe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney afatanyije n’abahagarariye World Vision Rwanda na REWU, yitabiriwe n'Abayobozi b'Uturere tugize iyi Ntara, Abayobozi ba Polisi na RIB ku rwego rw'Intara n'Uturere, bamwe mu bakozi b’Intara y’Amajyaruguru n'abakozi bashinzwe iterambere ry'Umuryango ku rwego rw'Uturere tugize iyi Ntara.

Muri iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti, “Uruhare rwanjye nawe mu kurwanya gusambanya abana no kubakoresha imirimo ibujijwe”, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yagaragaje uburyo ikibazo cyo gusambanya abana kiri gufata indi ntera, by’umwihariko muri aya mezi umunani ashize, aho abana 424 bo mu Ntara y’Amajyaruguru bari munsi y’imyaka 18 bamaze guterwa inda. Yagize ati “Mu mibare dufite mu mezi umunani ashize, biragaragara ko abana424 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda barimo n’uwatewe inda ari munsi y’imyaka 14 wo mu Karere ka Gicumbi, tukibaza tuti ese abagabo 424 babasambanyije barafunze? Aba bana baterwa inda, ni abana bari mu buzima bubi ku buryo n’abazabakomokaho bashobora kuzabaho badashoboye kwiga bakazahinduka ibikange. Mwumve ko turi kubaka abantu bazatubera ikibazo mu bihe biri imbere”.

Guverineri Gatabazi yaboneyeho gusaba Abayobozi b’Uturere gukorana n’inzego zishinzwe umutekano n’Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Turere bayobora, mu rwego rwo guhashya ihohoterwa rikomeje gukorerwa abana, aho yavuze ko buri muntu naramuka yujuje neza inshingano ze, ikibazo cyo gusambanya abana no kubahohotera kizashira. Yagize ati “Mu gihugu abana ibihumbi mirongo bamaze kubyara, tuve ku mibare cyane kuko nubwo yaba umwe wahohotewe ni imbaraga z’igihugu ziba zitakaye. Ku buryo bw’umwihariko, twite kuri iki kibazo, murabizi no muri Bibiliya handitse ko umushumba yasize intama 99 ajya gushaka imwe yazimiye, tuve mu magambo tujye mu bikorwa”.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y'Abakozi bo mu bucukuzi bw'Amabuye y'agaciro, Bwana Mutsindashyaka Andréyavuze ko impamvu yatumye bategura ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, ari ukugira ngo batange umusanzu wabo mu kurwanya imirimo ibujijwe ikoreshwa abana. Yagize ati, “Umuryango Nyarwanda wugarijwe n’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana, hari aho tugera tugasanga bari mu matafari, abandi mu bisheke bityo uburere bwabo bugatakara. Turifuza ko aba bana barengerwa, kuko ejo nibo bazaba bafata imyanzuro iteza imbere igihugu. Ni na yo mpamvu hatangijwe ubukangurambaga buzamara imyaka itanu, aho uyu munsi twaganiriye n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru”.

Musoni Edouard, Umukozi w’Umuryango World Vision ushinzwe Ibikorwa, wari uhagararoiye uwo muryango muri iyi nama, yavuze ko guhohotera abana bituma bakurira mu bukene, ariko hakaba n’ababyeyi bateshutse ku nshingano zabo, ku buryo hari abana bafashe inshingano zo gutunga ingo bakiri bato, bityo ko Leta n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza gukorana kugira ngo imibereho y’umuturage irusheho kuba myiza.

Muri iyi nama kandi Abayobozi b’Utrurere tugize Intara y’Amajyaruguru bahawe ijambo, bagaragaza uko ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana gihaze mu Turere bayobora ndetse n’ingamba zitandukanye zagiye zifatwa mu rwego rwo guhangana na cyo.

Biteganyijwe ko ubukangurambaga ku kurwanya gusambanya abana no kubakoresha imirimo ibujijwe buzamara imyaka itanu bukazagera ku bana bangana na miliyoni ebyiri mu gihugu hose.