GICUMBI: HATANGIJWE KU MUGARAGARO IGIHEMBWE CY’IHINGA 2021 A, ABATURAGE BASABWA KUBYAZA UMUSARURO UKWIYE IBIKORWA BY’UMUSHINGA GREEN GICUMBI

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 02 Ukwakira 2020 mu Karere ka Gicumbi hatangijwe ku mugaragaro Igihembwe cy’Ihinga 2021 A; igikorwa cyabereye kuri Site ya Humura-Murore mu Kagari ka Nyaruka, Umurenge wa Cyumba, ahateganyijwe guterwa imbuto y’ibirayi kuri 40 ha z'amaterasi y'indinganire yatunganyijwe mu rwego rw'Umushinga Green Gicumbi. Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, wifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, yabasabye kubyaza umusaruro ukwiye ibikorwa by’Umushinga Green Gicumbi, birimo amaterasi y’indinganire bakoreye. Iki gikorwa kitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Maj Gen Eric Murokore, uhagarariye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, uhabagariye Umushinga Green Gicumbi, Inzego z'Umutekano  n'abandi Bayobozi batandukanye.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Umukuru w'Igihugu kuko imvugo ari yo ngiro, aho yabagaragarije ko ibyo yemereye Abanyacyumba byose yabibagejejeho, birimo Ivuriro, Imihanda, amazi, amashanyazi, amaterasi y'indinganire n'ibindi. Yashimiye kandi inzego zitandukanye zifite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'Umushinga Green Gicumbi.

Agaruka ku mushinga Green Gicumbi, Guverineri Gatabazi yambwiye abaturage ko ari umushinga ugamije ubukire n'iterambere, bityo ko ayo mahirwe babonye badakwiye kuyapfusha ubusa, ahubwo akwiye kubabera imbarutso y'iterambere rirambye. Yaboneyeho gusaba abo baturage kuzabyaza umusaruro uyu mushinga ukazabafasha guhindura imibereho yabo, ikarushaho kuba myiza.

Guverineri Gatabazi yasabye abaturage b'Umurenge wa Cyumba guhagurukira kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo, bahereye ku bikorwa by'Umushinga Green Gicumbi

Guverineri Gatabazi yibukije kandi Abanyacyumba bimwe mu bikorwa Umushinga Green Gicumbi ugamije kubungabunga icyogogo cy’Umugezi wa Muvumba, wibandaho muri gahunda yawo, birimo ibikorwa by’ubuhinzi bwihanganira imihandagurikire y’ibihe, hibandwa ku kurwanya isuri hakorwa amaterasi y’indinganire, hanaterwa ibiti bivangwa n’imyaka, kubungabunga amashyamba ku buryo burambye no kwimakaza imiturire yihanganira imihindagurikire y’ikirere. Akaba yasabye abo baturage ko ibi bikorwa byose babishyigikira kandi bakanabigira ibyabo, kuko byose bigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho yabo.

Site ya Humura-Muhore iteganyijwe guterwaho ibirayi kuri 40 ha z'amaterasi y'indinganire yatunganyijwe mu rwego rw'Umushinga Green Gicumbi

Ibindi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abo baturage ni ugukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no gukomeza guharanira kwigira, kurwanya kanyanga na magendu kuko byangiza ubuzima  n'ubukungu bw'Igihugu, gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 no kwimakaza umuco w'isuku.

Abaturage basabwe kandi no gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza bahabwa n'inzego z'Ubuyobozi