MUKESHIMANA NA TUYIZERE, NI BO BARIMU BAZAHAGARIRA INTARA Y’AMAJYARUGURU MU BAZATORANYWAMO INDASHYIKIRWA KU RWEGO RW’IGIHUGU

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, ku Biro by'Intara y'Amajyaruguru habereye igikorwa cyo gutoranya abarimu babiri b'indashyikirwa, umwe ku rwego rw’Amashuri Abanza, undi ku rwego rw’Amashuri Yisumbuye, bazahagararira iyi Ntara ku rwego rw'Igihugu. Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umwarimu, uzizihizwa ku itariki ya 5 Ukwakira 2020, ari na bwo, abarimu bazaba batoratoranyijwe kuba indashyikirwa kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rw’Igihugu, bazashyikirwa ibihembo bitandukanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda-REB.

Atanga ikaze ku barimu icumi bahize abandi ku rwego rw'Uturere tugize Intara y'Amajyaruguru, batanu ku rwego rw’Amashuri Abanza na batanu ku rwego rw’Amashuri Yisumbuye, Guverineri w'iyi Ntara, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yabashimiye kuba barabaye indashyikirwa ku b rwego rw’Uturere twabo  n’akazi keza bakora ko kurera u Rwanda kandi abamenyesha ko Igihugu kigaha agaciro. Yasabye ko abatoranywa kuba indashyikirwa ku rwego rw’Intara kandi bakazayihagarira ku rwego rw'Igihugu, bazaharanira kuba indashyirwa kuri urwo rwego.

Nyuma yo gutanga amanota ku barimu icumi batoranyijwe ku rwego rw’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, hashingiwe ku bikorwa umwarimu agaragaza mu myigishirize ye, imibanire ye n’abandi ndetse n’uburyo yiteza imbere, abarimu babiri bahize abandi, ari na bo bazahagararira Intara y’Amajyaruguru ku rwego gihugu ni Mukeshimana Claudine wo kuri GS Rusekera yo mu Murenge wa Ruhunde, Akarere ka Burera, ku rwego rw'Amashuri Abanza na Tuyizere Eric wo kuri ES Sancta Maria Karambo yo murenge wa Bukure, Akarere ka Gicumbi, ku rwego rw'Amashuri Yisumbuye.