GICUMBI: ABAYOBOZI BARASABWA KURUSHAHO GUKURIKIRANA IMYUBAKIRE Y’IBYUMBA BY’AMASHURI

Mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri hirya no hino mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, hagamijwe kureba aho imirimo igeze no gutanga inama yo kurushaho kuyinoza no kuyihutisha, kuri uyu wa kane tariki ya 24 Nzeri 2020, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yari ari mu Karere ka Gicumbi, aho yasuye ibyumba by’amashuri birimo kubakwa mu Mirenge ya Miyove, Nyankenke na Byumba.

Iki gikorwa cyatangiriye ku Ishuri ribanza rya Miyove, Ikigo gishya cyubakwa mu Murenge wa Miyove, cyabyawe n’Urugo Mbonezamikurire y’abana bato -ECD rw'Icyitegererezo rwari ruhasanzwe, kikaba cyubakwa ku bufatanye bw'Akarere ka Gicumbi n’Umuryango Imbuto Foundation. Kuri icyo Kigo cy'Amashuri Abanza cy'Icyitegererezo cya Miyove, hubatswe ibyumba by'amashuri 6, icyumba mberabyombi kigezweho, ibiro by'abakozi, icyumba cy'isomero, ubwiherero n'ikibuga cy'imikino y'intoki, aho imirimo yo kubyubaka igeze ku musozo.

Guverineri Gatabazi yashimye aho imirimo yo kubaka icyo Kigo igeze, asaba ko isigaye yakwihutishwa ikarangira vuba, asaba ababishinzwe gutangira kureba aho abanyeshuri baziga muri icyo Kigo bazaturuka no gushaka abarimu bazakigishamo, byose bigakorwa ku buryo kizaba intangarugero mu Karere ka Gicumbi.

Guverineri Gatabazi, aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Bwana Ndayambaje Felix n’abagize inama y’Umutekano itaguye y’ako Karere, basuye kandi ibyumba by'amashuri birimo kubakwa ku Ishuri ribanza rya Nyankenke, iki Kigo na cyo kikaba ari gishyashya, aharimo kubakwa ibyumba by'amashuri cumi na bibiri n'ubwiherero cumi n'umunani. Kuri icyo kigo, ibyumba bine bigeze ku rwego rwo gusakarwa, ibyumba bine bigeze hejuru ya “linteau” mu gihe ibyumba bine bisigaye bigeze ku madirishya.

Kuri iri Shuri, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye ko bakwimura aho bari bagiye kubaka igice kimwe y'ubwiherero kugira ngo bazabone aho bagurira ibyumba by'amashuri mu gihe kiri imbere.

 

Hasuwe kandi Ishuri ribanza rya Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba, aharimo kubakwa ibyumba by'amashuri icyenda, bitatu byubakwa ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda na Banki y'Isi na bitandatu byubakwa ku ruhare rwa Leta y'u Rwanda. Kuri iri Shuri, ibyumba byamaze gusakarwa no gukingwa mu gihe ibyumba bitandatu bisigaye bigeze ku rwego rwo gusakarwa.

Kuri iri Shuri, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye ko amakosa agaragara ku nzugi n'amadirishya bikinze ibyumba bitatu byubatswe ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda na Banki y'Isi, akosorwa kandi bikihutishwa. Yasabye kandi ko intebe zakozwe zigenewe kuzashyirwa muri ayo mashuri zanozwa neza hakurikijwe ibikubiye mu gitabo gikubiyemo amabwiriza y'ipiganwa ry’isoko ryo gukora izo ntebe.

Agaruka ku myubakire y’amashuri muri rusange mu Karere ka Gicumbi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye Abayobozi mu nzego zitandukanye muri ako Karere gukurikirana iyo myubakire umunsi ku wundi, ibyumba biteganyijwe kubakwa byose bikubakwa hubahirijwe ibipimo byatanzwe na Minisiteri y’Uburezi. Guverineri Gatabazi yibukije abo Bayobozi ko hagomba kubakwa amashuri akomeye kandi azakoreshwa igihe kirekire.

Twabamenyesha ko mu Mirenge yose uko ari makubiri n’umwe igize Akarere ka Gicumbi, harimo kubakwa ibyumba by’amashuri bishya 776 n’ubwiherero 1036, muri gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo zakorwa n’abana bajya ku mashuri.