HIBUTSWE ABARI ABAKOZI BA ZA PEREFEGITURA ZAHUJWE ZIKABA INTARA Y’AMAJYARUGURU BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, ku Biro by’Intara y’Amajyaruguru habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hibutswe by’umwihariko abari abakozi ba za Perefegitura zahujwe zikaba Intara y’Amajyaruguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Abasenateri, Abadepite, abigeze kuyobora inzego nkuru za Leta, abayoboye Intara y’Amajyaruguru mu bihe bitandukanye, inzego z’umutekano, abahagarariye Uturere tugize iyi Ntara, abahagarariye amadini n’amatorero ndetse n’abagize imiryango y’abibukwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko kugeza ubu hamaze kumenyekana abakozi bagera kuri 20 bakoreraga za Perefegitura n’ibigo bitandukanye byo kuri urwo rwego bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yongeyeho ko igikorwa cyo gushakisha abandi kigikomeje kugira ngo amateka yabo abungabungwe kandi bahabwe icyubahiro gikwiye.
Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo kubasubiza agaciro bambuwe igihe bicwaga bazira uko bavutse. Yanashimangiye ko ari umwanya wo kongera gufata ingamba zo kurwanya no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu buhamya bwe, Beata Mukarutabana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku mateka y’itotezwa rikomeye Abatutsi banyuzemo, by’umwihariko abakoreraga inzego za Leta. Yashimiye Inkotanyi zamurokoye zikamugarurira icyizere cyo kubaho.
Senateri Nyinawamwiza Laetitia wari Umushyitsi Mukuru, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi anabashimira uruhare bagize mu kwiyubaka no gukomeza kubaka Igihugu. Yashimiye kandi ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikabohora Igihugu.
Senateri Nyinawamwiza yanamaganye abateguye Jenoside n’abayishyize mu bikorwa, asaba by’umwihariko urubyiruko guhangana n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Iki gikorwa cyaranzwe n’ibihe byo kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe gukomeza kuzirikana amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.